Niba ufite umutima utabara, fasha Bagiriwabo Ashimwe ajye kuvuzwa mu Buhinde

Uyu mwana ngo ajyanywe mu Buhinde yavurwa agakira

*MINISANTÉ yemeye kwishyura ubuvuzi bwa Bagiriwabo mu Buhinde
*Ntibihagije umubyeyi we arasabwa arenga miliyoni 7Frw y’itike, kubatunga no gucumbika 
*Iradukunda Sandrine umubyeyi wa Bagiriwabo aboneka kuri telefoni (+250) 786 495 513

Iradukunda Sandrine ufite umwana wavukanye igifu gito, umuhogo udafunga akaba arira muri sonde, yabwiye UMUSEKE ko MINISANTÉ yemeye kuvuriza umwana we mu Buhinde, none yasabwe kwishakamo arenga miliyoni 7Frw adafite kugira ngo abashe kubatunga.

Iradukunda Sandrine ni umwana we Bagiriwabo Ashimwe Ervine batuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugarika.

Yabwiye UMUSEKE ko ashimira byimazeyo Minisiteri y’Ubuzima yemeye kwirengera ikiguzi cyose cy’ubuvuzi bw’uburwayi bw’uyu mwana, kandi ikaba igiye kumwohereza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Iradukunda avuga ko amafaranga y’itike kugenda no kugaruka, azabatunga bageze mu Buhinde ndetse n’icumbi bazaba barimo babimubariye basanga bizatwara arenga miliyoni 7Frw.

Aya mafaranga Iradukunda avuga ko adashobora kuyabona kuko umutungo bari bafite bawugurishije kugira ngo bavuze uyu mwana.

Ati: “Badusabye ko tutagomba kurenza taliki 10/08/2026 kandi ayo mafaranga yose ntayo dufite, amahirwe MINISANTÉ itanze tuyabure?”

Uyu mubyeyi wavuganye agahinda kenshi, yabwiye UMUSEKE ko asaba abagiraneza bafite umutima w’impuhwe bakunze ko uyu mwana agomba kuvurwa agakira, bamutabara bakamuha ayo mafaranga agera kuri miliyoni 7Frw.

Yakomeje agira ati: “Inzu, ibibanza twari dufite mu Mujyi wa Kigali twarabigurishije dushaka uko uyu mwana wacu avurwa, twafashe gahunda yo kwimukira mu cyaro tutabitewe no kuhakunda ahubwo biturutse ku kuba nta mutungo twari dusigaranye.”

Iradukunda yongeraho ko amahirwe yo kuvuriza umwana we hanze aribyo yari amaze iminsi yirukaho, none akaba ashubijwe, ariko akibaza aho ayo mafaranga azava usibye abagiraneza babikora nta kindi we yishoboreye.

Mu nkuru zabanjirije iyi Iradukunda Sandrine yari yatubwiye ko Ibitaro by’Umwami Fayçal ndetse n’iby’i Kanombe byagerageje kuvura Bagiriwabo ariko birananirana, biza gufata ibizamini bibyohereza hanze, Abaganga babikoramo bakaba ari bo bakoze raporo igaragaza ikibazo cy’uburwayi uyu mwana afite, bemeza ko MINISANTÉ iramutse imwohereje mu Buhinde yavurwa agakira.

Uwaba afite ubufasha yabunyuza kuri telefoni ya Iradukunda Sandrine ari yo (+250) 786 495 513.

Umuryango wagurishije inzu, ikibanza na moto ngo bavuze umwana biba iby’ubusa – bakeneye ubufasha

Uyu mubyeyi avuga ko batanze byose bari batunze ngo bavuze umwana none babonye amahirwe ya nyuma yo kuba yakwitabwaho agakira
Umwana yavukanye ibibazo bitandukanye bituma atungwa na sonde

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *