Ubuyobozi by’akagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bwakoze ubukangurambaga bw’umudugudu ntangarugero utarangwamo icyaha binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru.
Imidugudu yose igize akagari ka Gacu uko ari ine habaye amarushanwa binyuze mu mupira w’amaguru mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kugira umudugudu ntangarugero utarangwamo icyaha mu mwaka w’imihigo wa 2026-2027.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin yavuze ko buri mudugudu ukwiye kugira umutekano abaturage bubahiriza amategeko na gahunda za leta kandi nta mudugudu ukwiye kurangwamo urugomo , ubujura n’ibindi.
Yagize ati “Buri mudugudu hakwiye kubamo ubufatanye n’imibanire myiza itarangwamo icyaha kandi imiryango ikabana yirinda amakimbirane n’ibindi bigize ibyaha.”
Buriya bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Tugire umudugudu utarangwamo icyaha duharanira kugera ku iterambere rirambye.”
Abaturage bari benshi bitabiriye buriya bukangurambaga bavuze ko kugirango umudugudu wabo batuyemo nturangwemo icyaha bagomba kubigiramo uruhare.
Umwe yagize ati “Icya mbere niba hari aho tubonye amakimbirane bikwiye ko tugomba gutangira amakuru ku gihe, tumenyeshe inzego zacu z’ubuyobozi.”
Undi nawe yagize ati “Kubana neza hagati yacu nibyo tugize intego hagira utana tukamukebura.”
Abaturage basabwe guteza imbere umutekano ndetse n’iterambere kandi bakanishakamo ibisubizo bakanakora ibikorwa by’iterambere kandi bizagerwaho maze umudugudu nturangwemo icyaha.
Iriya mudugudu yose hamwe yitabiriye amarushanwa mu bagore n’abagabo hahembwe amakipe atatu ya mbere by’umwihariko umudugudu wa Gisake uba uwa mbere mu bagore n’umudugudu wa Karehe mu bagabo utwara igikombe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
