Ngororero: Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko hari abasore batatu bafunzwe bakaba bakekwaho kwica umugore urupfu ruteye agahinda.
Ayo makuru avuga ko abakekwaho iki cyaha cyo kwica Iragena Charlotte w’imyaka 22 bamukase ijosi.
Urupfu rw’uyu mubyeyi rwabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari Gaseke Umurenge wa Ngororero mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.
Amakuru yemeza ko hari umubyeyi mugenzi wa Nyakwigendera wumvise umwana w’amezi 8 arimo kurira ajya kureba icyo yabaye, ahageze asanga umwana afite amaraso ku mubiri nyina umubyara witwa Iragena Charlotte yishwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UMUSEKE ko abakurikiranyweho kwica uyu mubyeyi baje bashaka kwiba, babonye ko yabamenye bahitamo kumwica nk’uko babyiyemerera.
Ati: “Nibyo hari batatu bahise bafatwa bagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera wari ufite imyaka 22.”
Umurambo wa Iragena Charlotte wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo.
Batatu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mubyeyi, bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, no kwirinda ibikorwa byose by’urugomo.
Polisi iributsa kandi ko nta muntu ukwiriye kwihanira cyangwa kwica undi muntu ku mpamvu iyo ariyo yose, kuko ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko.
Amakuru avuga ko buriya bwicanyi bwabaye umugabo wa nyakwigendera adahari.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

