Nyuma y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026 yakinnye ubwo Portugal yanganyaga na RDC igitego 1-1, Cristiano Ronaldo yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukinnye Igikombe cy’Isi akuze arengeje imyaka 40.
Ku wa gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo habaye imikino isoza iy’umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026.
Umwe mu yari ihanzwe amaso, harimo uwahuje Portugal n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC].
Ni umukino waje kurangira amakipe yombi aganyije igitego 1-1, ariko inkuru nini iba ko RDC yabonye igitego cyayo cya mbere mu mateka kuva yatangira kwitabira Igikombe cy’Isi.
Indi nkuru uyu mukino wasize, ni uko Cristiano Ronaldo usanzwe ari kapiteni wa Portugal, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukinnye Igikombe cy’Isi akuze ku myaka 41 n’iminsi 132.
Ni umukino utoroheye uyu munyabigwi kuko nta gitego yabashije kubonamo ndetse nta n’ishoti rigana mu izamu CR7 yigeze atera.

UMUSEKE.RW
