Gisagara: Basubiye aho bize gukora ibikorwa by’urukundo

Abagize iri tsinda batanze ibikoresho bifasha abanyeshuri mu kwiga neza

Abagize URUNGANO family group bize ku kigo cy’amashuri cya ES Higiro basubiyeyo bakora igikorwa cya “Garukushime” bafasha abana batishoboye bahiga.

Bamwe muri abo bana batangiwe amafaranga y’ishuri, abandi bahabwa ibikoresho bitandukanye birimo amakayi, amakaramu imyenda y’ishuri (Uniform) n’ibikoresho by’isuku ku bakobwa, byifashishwa mu gihe cy’imihango.

Ririya tsinda ryanatashye ikibuga cy’umupira w’intoki Volley Ball na Basketball bubakiye iki kigo.

Abana biga kuri iki kigo n’ababyeyi baharerera bashimye iki igikorwa cy’urukundo kuko bituma abana biga neza, bagatsinda kuko baba bafite uburyo bwo kwiga nta kibakoma mu nkokora.

Bariya bagize URUNGANO Family group na bo bavuga ko nyuma yo kwiga kuri iki kigo cya ES Higiro mu myaka yo hambere, mu buzima bwari bubagoye bahisemo gusubiza amaso inyuma biyemeza kugira uruhare mu myigire myiza n’imitsindire y’abari kuhiga ubu, no guteza imbere ireme ry’uburezi rihamye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, Tumusifu Jerôme yasabye abitabiriye iki gikorwa kwimakaza umuco wo gufasha abatishoboye by’umwihariko mu burezi kuko aribwo nkingi y’iterambere.

Yagize ati “Turashimira abitabiriye iki gikorwa kandi ibyo mwakoze bikomereze aho.”

‘Group URUNGANO Family’ igizwe n’abanyamuryango 53 bakaba ari abo mu myaka itatu ibanza (ni ukuvuga yatangije iki kigo) kuva mu mwaka wa 2003.

Perezida wa URUNGANO family group ashyikiriza abanyeshuri ibikoresho
URUNGANO family group banatashye ikibuga cy’imikino y’intoki

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article