Abagabo batatu bari bafite amaduka mu gihugu cya Africa y’Epfo barasiwe mu iguriro rya McDonald mu mujyi wa Johannesburg ku manywa y’ihangu bahita bapfa.
Video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abagabo babiri binjira muri ririya guriro barasa mu mutwe umwe muri bariya bacuruzi agahita apfa, na bo bagasohoka bagenda bemye.
Polisi yo muri Africa y’Epfo ivuga ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa bariya bantu batatu, ndetse yatangiye guhiga bukware ababishe.
Abarashwe bari hagati y’imyaka 30 na 45 y’amavuko barimo bafata amafunguro ya mugitondo, nibwo hinjiye abasore babiri barabarasa.
Polisi ivuga ko bariya bantu bose byemejwe ko bapfiriye aho barasiwe. Abapfuye bikekwa ko baba bakomoka muri Somalia cyangwa Ethiopia bakaba bari bafite ubucuruzi muri Africa y’Epfo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Gauteng, Commissioner Tommy Mthombeni yavuze ko nta kantu na gato bazasiga inyuma mu gukora iperereza kuri biriya byabaye.
Africa y’Epfo ni hamwe mu habarizwa urugomo rwo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’urwango rukabije ku banyamahanga.
Amashusho aherutse kujya ahagaragara, yerekanye umusore “ushobora kuba akomoka muri Tanzania” wakubiswe n’abaturage benda kumwica bamubwira ngo asubire iwabo, mu gihe yaberekaga ko afite ibyangombwa byo kuba muri Africa y’Epfo.
Ishya ANC riri ku butegetsi ntacyo rikora mu kurwanya urwango ku banyamahanga by’umwihariko abakomoka muri Africa byagiye bigaragara ko amaduka yabo asahurwa, agatwikwa cyangwa na beneyo bakicwa, bikarangira gutyo.
Ghana iheruka gusaba ibisobanuro Ambasaderi wa Africa y’Epfo muri icyo gihugu ku bikorwa by’urugomo rukabije bikorerwa abanyamahanga barimo n’abakomoka muri Ghana baba muri Africa y’Epfo.
Kugeza ubu amazina ya bariya bacuruzi barashwe ntaramenyekana ndetse n’ubwenegihugu bwabo.
Andi makuru avuga ko muri Africa y’Epfo hari ubukeba bukomeye hagati y’abacuruzi aho bashobora gupfa ahantu hogukorera mu buryo bwo guhanganira abalikiya, cyangwa amahari ashobora gutuma bicana.
Sthembiso Hlatshwayo ukuriye agace kitwa Ward 59 aho biriya bikorwa byo kurasa abantu byabereye avuga ko bimaze gufata intera, ndetse ngo no ku Cyumweru hari umuntu warashwe kandi arasirwa imbere y’abana be.
Yabwiye urubuga www.enca.com ko bimaze gukabya. Ati “Ibintu bimaze kuba bibi ubu tuvuga, kandi bizakomeza kuba bibi. Barimo kwicana. Buri Cyumweru bica abantu babiri, niko kuri.”
Yavuze ko ku wa Gatatu azakorana inama n’abacuruzi, n’izindi nzego mu rwego rwo kwiga kuri iki kibazo.
UMUSEKE.RW
