Umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb yatangaje ko iyi kipe yandikiye CAF iyimenyesha ko idashobora gushyira abakinnyi bayo mu kaga ko kujya gukinira muri RDC, kandi hariyo icyorezo cya Ebola.
Nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’uko ikipe y’Ingabo yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, isaba ko yazahindurirwa ikibuga izakiniraho na Les Aigles du Congo, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, Taleb uyitoza yashimangiye aya makuru.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa gicuti warangiye APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 2-1, uyu Munya-Tunisiya yemeje ko bandikiye CAF bayimenyesha ko batiteguye gushora ubuzima bw’abakinnyi mu kaga.
Ati “Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”
Yongeyeho ati “Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF uko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”
Taleb kandi yakomeje avuga ko bari kwitegura bategereje kumenya ikibuga bazakiniraho n’iyi kipe yo muri RDC, ndetse atekereza ko hashobora kuba nko muri Tanzania, cyangwa ahandi yewe no mu Rwanda.
Umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, uzahuza APR FC izakina na Les Aigles du Congo yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 2025-26, uteganyijwe hagati y’itariki 4-6 Nzeri 2026, ndetse APR FC ikaba ari yo izabanza gusohoka aho kugeza ubu nta gihindutse, yazajya gukinira i Kinshasa.
Mu minsi mike ishize Umunyamabanga Mukuru wa APR FC yari yahakaniye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko iby’ibaruwa yandikiwe CAF ntabwo azi, ko ibyo ari icyemezo gifatwa n’ubuyobozi bwo hejuru ye mu ikipe.


UMUSEKE.RW
