Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Luanda, muri Angola, aho azahagararira Perezida Kagame mu nama ya 21 y’Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iteganyijwe kuba ejo ku itariki ya 30 Kanama 2026.
Iyi Nama yakiriwe na Angola, izaba iba ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera imbaraga mu byo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika binyuze mu bwumvikane n’ibisubizo bikomoka mu Banyafurika ubwabo.”
Ni gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe gukemura ibibazo hagamijwe amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ku kibuga cy’Indege cya António Agostinho Neto International Airport (NBJ), Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin,yakiriwe na José Paulino Cunha de Salva, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuyobozi,Imari n’imirimo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola ari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Angola, Amb. Charles Rudakubana.
Iyi Nama Idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, irasuzuma ingamba zihari z’uyu muryango mu gukumira amakimbirane no kureba uko zakorwaho amavugurura asubiza ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara ku mugabane.
Iyi Nama Kuwa 29 Kanama 2026,yabanjirijwe n’inama idasanzwe ya 26 y’Akanama k’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, (Executive Council) , itegura imyanzuro n’ingamba zishyikirizwa abakuru b’ibihugu.


UMUSEKE.RW
