Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Gilbert uzwi nka ‘Barafinda’, yasinyiye Jwaneng Galaxy yo muri Botswana itozwa na Ivan Minnaert.
Mu kwezi gushize, ni bwo APR FC yatangaje umubare n’amazina y’abakinnyi itazakomezanya nabo muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Mugisha Gilbert yahise yerekeza muri Botswana muri Jwaneng Galaxy aho amaze iminsi akorera imyitozo, cyane ko yari ahafite isezerano ryo kuyisinyira
Amakuru y’isinya ry’uyu mukinnyi ukina mu busatirizi, yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa mbere.
Barafinda yongeye guhura Ivan Minnaert babanye muri Rayon Sports ubwo uyu Mubiligi yari akiyibereye umutoza.

UMUSEKE.RW
