Bayingana Innocent yagizwe Umuyobozi muri Kigali FC

Nyuma yo guhindura izina ikava kuri AS Kigali ikitwa Kigali Football Club, Bayingana Innocent wari Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwayo [Team manager], yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa [CEO] wayo.

Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe uyu munsi. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa X, Kigali FC yemejwe ko Bayingana Innocent umaze imyaka myinshi muri iyi kipe, ari we wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo guhera uyu munsi.

Ni umwanya utari usanzwe mu miyoborere yayo. Iyi kipe kandi iherutse kwemeza ko Uwimana Clarisse yatorewe kuba Visi Perezida asimbuye Kankindi Anne-Lise Lida weguye kuri izi nshingano.

Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Kigali WFC, ayivamo ajya mu bagabo aho akiri kuva ubwo.

Bayingana Innocent yagizwe CEO wa Kigali FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *