Perezida Kagame yahawe kuyobora komisiyo ishinzwe iterambere rya AI muri Loni

Kagame yahawe kuyobora komisiyo shinzwe iterambere rya AI muri Loni

Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga, ‘AI for Good Global Commission’.

Ikinyamakuru Tech Review Africa cyo muri Afurika y’Epfo, kivuga ko iyi mirimo Perezida wa Repubulika azayifatanya n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff, Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, uzaba ukora nk’umuyobozi wungirije.

Iyi komisiyo izahuriza hamwe abayobozi ba za leta n’abakuru ba guverinoma barenga 40, imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibigo by’abikorera hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye, hagamijwe kandi iterambere rirambye ry’ibihugu.

Mu bayigize harimo Andy Jassy wa Amazon, Brad Smith wa Microsoft n’abahanze AI nka Anthropic na Cohere.

Intego nyamukuru y’ishingwa ry’iyi komisiyo ni uguharanira ko AI igira uruhare rukomeye mu kugabanya ubusumbane bw’ibihugu mu rwego rw’ikoranabuhanga, rigahuza kurushaho ibikize n’ibiri mu nzira y’iterambere.

Aho gushyiraho amategeko akakaye, iyi komisiyo izashyira imbaraga mu kuyobora ibiganiro ku mikoreshereze ya AI, ishyireho amahame ngenderwaho mu bya tekiniki, ifashe ibihugu kwiyubakira ubushobozi mu by’iri koranabuhanga.

Mu Ukwakira umwaka ushize mu nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa n’ibijyanye na ryo, (Mobile World Congress, MWC), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwizerera ikoranabuhanga mu guhuza abantu, no kugera ku iterambere rirambye ndetse ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, irya Next-Generation Network, (NGN) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri guhindura imibereho byihutisha Isi mu iterambere.

Ati “AI, ikoranabuhanga rya Next-Generation Network (NGN) ni ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho biri guhindura buri rwego, bitanga ibisubizo byinshi mu ngeri zitandukanye.’’

U Rwanda ruheruka gutangaza ko ruteganya gutangiza Ikigo Gishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Iki kigo kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga, no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *