ISHIMWE Vestine yatekereje kwiyahura! Uko yahungiye muri Canada, yabyara umwana umugabo akamwanga

ISHIMWE Vestine n'umugabo we basezeranye ubu bakaba bari muri gatanya
ISHIMWE Vestine wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yahisemo kugaragaza ukuri kw’ibimaze iminsi bivugwa mu rushako rwe, mu nyandiko yise ‘INKURU YA ISHIMWE’, agaragaza kwicuza avuga yanze kumva inama z’inshuti n’abakuru, agashukwa n’amarangamutima, agasanga umugabo wamweretse ko amukunda, nyamara amuryarya, yaramwizeho kera.
Muri iyi nyandiko, ISHIMWE Vestine akoreshamo Ngenga ya mbere, ariko avuga umukobwa muri Ngenga ya gatatu, avuga ko ashaka kugira inama abakobwa “bo mu rusengero” bashobora kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo, bagakundwa n’abantu “batari abo mu rusengero”.
Inkuru ye irimo agahinda, imibabaro ndetse avuga ko yatekereje kenshi kwiyahura ariko Imana ntibyemere.
UMUSEKE muri iyi nkuru twabahaye n’ibyo twamenye biri mu kirego ISHIMWE Vestine yatanze asaba urukiko kumutandukanya na OUEDRAOGO IDRISSA.
Somana inyandiko ndende ISHIMWE Vestine ubwe yanditse:

Inkuru ya Ishimwe

Nari guceceka nk’uko bisanzwe sinkuganirire ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abari gukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi n’ubyumva uzabibabwire cyangwa ujye ubanyereka ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!!

Uko byatangiye..

Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe, akurira mu rusengero nk’abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.

Umunsi ayasoza nibwo yinjiye mu Butayu bwe, ubwo yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intebe y’ishuri atagize amahirwe yo kubucamo mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima yakunze umuntu wamwize cyera we atamuzi, cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka. Nuko agambirira kuyizimiza nk’itarigeze inyenyeza na gake.

Yitwaje akarimi, n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.

Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama z’abamukuriye, amarangamutima yari yamuyoboye atazi ko uwo muntu yari yubatse afite undi muryango, ndetse n’abandi bana. Uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe, uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze.

Tega amatwi nkukomereze inkuru wowe dusangiye umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi Si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura.

Hutihuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana, yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.

Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse n’inshuti ku buryo yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi, yabitekereje kenshi cyane.

Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze (glory to God) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!

Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe, kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura. Ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera. Yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio, ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbanaga gusa byo ntabwo byashobotse.

Yamutandukanyije na management ye abigeraho, azi ko umuhamagaro uhagarara. Gusa nibwo wari utangiye!!

Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa, atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ariwe se w’umwana, kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma.

Yishyura umuhisi n’umugenzi ati ‘nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima. Ariko Mana we!!

Ese Nakubwiye iby’uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza araza, umubyeyi n’uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y’intoki ya wa mugabo!!!

Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi yirinda kumwereka umwana we, mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !!

Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyo ariyo yose. Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa, ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yabubakiye iwabo inzu, kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze.

Ba uretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru nubwo ntabarusha rwose, aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha pe, gusa ntibizaramba ejo n’ejo bundi uzabyara umwana wawe, yaca mu byo uwo uri gusebya ari kunyuramo.

Amafaranga nibwo nemeye ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya yera iti “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi ” [1 Timoteyo 6:10]

Reka mpinire aha hafi, nkwandikiye iyi baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa, bari kunyura mu bihe bimeze nk’ibyo uyu mwana yanyuzemo.

Mukomere Imana irabakunda, ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya ntiyabibagiwe, kandi izabacira inzira.

Abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama, kandi imbere ari amasega aryana. Musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege, ahubwo mubyigireho bizabafasha.

Imana irabakunda kandi ntizabatererana. Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira, inda yenda kwikuramo, iriho kandi irashoboye.

Nibimukundira azatanga ubuhamya, kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane uru rwo mu nsengero.

Mugore urira humura, kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi, wowe ubasengera ngo amavuta adakama muri bo Imana ikwagure.

Senga cyane ubu urugamba rurakomeye kurusha mbere, gusa byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo muri Egiputa na rimwe.

Vuba aha intashyo zabo ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE ! “Kuko Umwami Imana azantabara ni cyo gituma ntamwara.”

 

Ibyo UMUSEKE wamenye ku kirego cya gatanya

Ku wa 15/01/2025, ISHIMWE Vestine na OUEDRAOGO IDRISSA bashyingiranwe imbere y’amategeko, imbere y’ubuyobozi bw’irangamimerere mu murenge wa Kinyinya, nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cy’abashyingiranwe cyatanzwe n’ubwo buyobozi.

Aba bombi basezeranye ko uburyo bw’imicungire y’umutungo ari ivangamutungo rusange.

Nyuma y’uko bamaze kubana bahisemo gutura i Kigali mu murenge wa Kanombe, Akarere ka kicukiro, mbere y’uko ISHIMWE VESTINE yerekeza muri Canada ku mpamvu z’umutekano, we ndetse no ku mpamvu z’amashuli.

Abo bombi babyaranye umwana umwe wavutse ku wa 04 Werurwe, 2026.

Ikirego kirimo ko bombi nta mutungo bafitanye, bazagabana mu gihe cy’ubutane!

Nyuma y’uko aba bombi babanye, ISHIMWE Vestine yaje kumenya ko OUEDRAOGO IDRISSA afite abandi bagore mu gihugu avukamo cya Burkina Faso, ndetse afite n’undi mwana yabyaye mu Rwanda, ariko atari abizi, abimubajije uyu atangira kumukubita ndetse no kumukorera ibindi bikorwa by’ihohoterwa bitandukanye rishingiye ku gitsina ndetse n’ ibindi bikorwa by’ihohoterwa, nko kumubwira ko ntaho azamucikira ndetse n’ibindi bitandukanye, cyane cyane amagambo n’ibikorwa by’iteshagaciro.

Ibi rero byatumye Ishimwe agira impungenge, ndetse anabimenyesha zimwe mu nshuti ze, zikomeza gukuma kuma ariko ntibyagira icyo bitanga, kugeza ubwo Ishimwe afashe icyemezo cyo gutanga ikirego asaba gatanya.

Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine asaba kwerekwa umwana no gupimisha DNA

UMUSEKE.RW

Share This Article