Lucky Murekezi yagizwe Umuyobozi wa Radio Imanzi na Ishusho TV

Lucky Murekezi

Lucky Murekezi, umunyamakuru n’umukinnyi wa filime uzwi muri sinema nyarwanda, yagizwe Umuyobozi wa Radio Imanzi na Ishusho TV, asimbuye Alphonse wagiye mu zindi nshingano.

Murekezi asanzwe amenyerewe mu itangazamakuru, by’umwihariko mu kiganiro Indiba y’Ukuri gitambuka kuri Radio Imanzi na Ishusho TV, aho atanga ibitekerezo n’isesengura ku bibazo bya politiki, ashingiye ku mahame y’ubworoherane, ubumwe n’amahoro.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Inozabubanyi, Itangazamakuru n’Itumanaho, yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Murekezi yakoze mu bigo bitandukanye, aho yungutse ubunararibonye mu itangazamakuru, kwamamaza, guhuza abafatanyabikorwa no kumenyekanisha ibikorwa bya serivisi zitandukanye.

Yagize uruhare kandi mu bikorwa bifitanye isano na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ibarura ry’Ubutaka ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka.

Mu butumwa bwe nyuma yo guhabwa izi nshingano, Murekezi yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ibiganiro biha ijambo abaturage.

Yagize ati: “Gushyirwa ku buyobozi bwa Radio Imanzi na Ishusho TV ni inshingano zikomeye. […] Natwe tuzakomeza kurushaho guteza imbere ibiganiro bigamije guha ijambo abaturage, byose bigamije gushyira umuturage ku isonga.”

Lucky Murekezi yanamenyekanye kuri Isimbi TV, aho yakoraga ikiganiro makuru cya buri cyumweru. Mu bijyanye na sinema, yagaragaye muri filime n’uruhererekane rw’amashusho birimo City Maid, Indoto, Mucoma na Ibarary’Urukundo, ndetse n’izindi.

Radio Imanzi yumvikana kuri 105.1 FM, mu gihe Ishusho TV iboneka kuri StarTimes kuri shene ya 420 na 109, ndetse no kuri Canal+ kuri shene ya 642.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *