Umuyobozi wa RIB ku Karere na Visi Meya “bafashwe bagabana ruswa”

Byabereye mu Karere ka Gisagara { ifoto y'ibiro by'Akarere ka Gisagara}

GISAGARA: Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise n’Ukuriye RIB, DCI, bafunzwe.

Amakuru UMUSEKE ukesha imboni zawo ziri muri aka Karere avuga ko Inzego z’Ubugenzacyaha zataye muri yombi Visi Meya, Dusabe Denise n’Umuyobozi wa RIB muri aka Karere, Rangira Anicet bafunzwe bakekwaho ko bafatanywe ruswa ya miliyoni 4 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abatanze amakuru bavuga ko izo miliyoni 4 Frw bari bazihawe n’Umukomisiyoneri Padiri w’imwe muri Paruwasi yo mu Idini Gatolika yo muri aka Karere yari yohereje.

Ayo makuru akavuga ko aba bayobozi bombi bamenye amakuru ko hari umuterankunga wahaye uyu Padiri miliyoni zirenga 20 zo gusana Ishuri, ayakubita umufuka.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Bamaze kumenya ko Padiri atagikoresheje iyo nkunga bamwotsa igitutu bashaka ko bayagabana kugeza ubwo yemeye ko aza kubaha izo miliyoni 4Frw.”

Uwatanze amakuru yabwiye UMUSEKE ko bashyizeho Komisiyoneri, Padiri amaze kuyamuha uyu mugabo ahamagara aba bayobozi ababwira ko abazaniye ayo mafaranga bamubwira aho abasanga, atangiye kuyabaha RIB ibagwa gitumo ihita ibafunga.

Visi Meya Dusabe Denise yari arangije Manda y’imyaka 5, ubu yari ku rutonde rw’abakandida bahatanira kwiyamamariza umwanya w’abajyanama rusange b’Akarere ka Gisagara.

Abatanze amakuru bavuga ko bataramenya niba Padiri wahaye abo Bayobozi ruswa ariwe wongeye gutanga amakuru ko Visi Meya n’Umuyobozi wa RIB barimo kumwaka ruswa cyangwa niba Inzego z’Ubugenzacyaha zari zamenye ko Dusabe na DCI batangiye gusaba uyu Muyobozi wa Paruwasi ruswa y’ayo mafaranga.

MUHIZI ELISÉE                       UMUSEKE.RW/Gisagara

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *