Kiyovu Sports yagarutse Kigali FC

Ibifashijwemo na Mugisha Didier na Hakim Hamiss, Kiyovu Sports yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026 Saa Kumi z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Urucaca rwatangiye neza rugerageza gushaka igitego ndetse hakiri kare ruza kukibona ku munota wa 39.

Ni igitego cyatsinzwe na Lola Kanda Moïse kuri koruneri yari itewe na Nsanzimfura Keddy.

Kiyovu Sports yacunze igitego cyayo kugeza iminota 45 y’igice cya mbere kirangiye iri imbere n’igitego 1-0.

Buri kipe yagarutse mu gice cya Kabiri ifite imibare myinshi, cyane ko iyatsinze yagombaga kugicunga mu gihe iyagitsinzwe yagarutse ifite imibare yo kucyishyura.

Urucaca rwagarutse rusunika ndetse biza kurukundira ku munota wa 68 ubwo Hakim Hamiss yarutsindiraga igitego cya Kabiri.

Kigali FC itozwa na Bisengimana Justin, yagerageje gusunika ngo yishyure ariko ba myugariro ba Kiyovu bakomeza kuba beza.

Iminota 90 yarangiye amanota yuzuye atashye ku Mumena ku ntsinzi y’Urucaca y’ibitego 2-0.

Byatumye iyi kipe igira amanota arindwi mu mikino itanu imaze gukina, mu gihe Kigali FC yo yagumanye ane.

Urucaca rwabonye amanota yuzuye
Ni umukino uba urimo guhangana
Kigali FC yatakaje amanota y’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *