UPDATE: Amerika yarashe muri Iran mu guhorera indege yahanuwe

Indege yarashwe ni iyo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nk Apache Helicopter

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero muri Iran mu rwego rwo guhorera indege yabo yo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nka ‘Apache Helicopter’ ivuga ko yahanuwe na Iran.

Mu butumwa bwo kuri X, Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) zanditse ko kuva saa yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT zagabye ibitero kuri Iran byo kwirwanaho no gusubiza kucyahanuye indege yabo.

Ubutumwa bwagiraga buti ” Ingabo zo mu birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati kuva saa kumi [yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT] zatangiye kugaba ibitero byo kwirwanaho imbere ya Iran nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ikirenga, mu rwego rwo gusubiza ku gitero cy’ejo cyahanuye indege ya Amerika. Iki gitero gisubije ubushotoranyi bwa Iran budafite ishingiro. “

Ibitangazamakuru byo muri Irana byanditse ko urusaku rwa za misile rwumvikanye mu Kigobe cya Perisi mu bice bya Bandar Abbas, Qeshm na Sirik.

Perezida Donald Trump yabwiye ABC News ko Iran iri guhura n’ingaruka z’ibyo bakoze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi, we yabwiye Aljazeera ko nta gitero cyateguwe na Iran ku ndege ya Amerika mu kirere cya Hormuz.

Ingabo zishinzwe kurinda impinduramatwara za Kisilamu muri Iran (IRGC) zavuze ko nazo mu gusubiza zagabye ibitero ku birindiro bya Amerika muri Jordanie na Bahrain, ko kandi zangije byinshi.

Inkuru yabanje: 

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Ingabo za Iran zarashe indege ya Amerika yo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nka ‘Apache Helicopter’, ateguza ko bagira icyo bakora mu gusubiza Iran.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa ‘Truth Social’, ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 2026,  Perezida Trump yavuze ko indege yarashwe na Iran yari mu bikorwa by’ubugenzuzi mu mazi ya Hormuz.

Trump yanditse ati ” Namenyeshejwe n’Ingabo zacu zikomeye ko mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa Mbere] Abanya-Iran bahanuye imwe mu ndege yacu y’agatangaza ya ‘Apache Helicopter’ ubwo yagenzuraga umutekano mu nzira ya Hormuz.”

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko uko byagenda kose Amerika izasubiza iki gitero.

Minisiteri y’Ingabo za Amerika yari yavuze ko ku wa Mbere tariki 7 Kamena 2026, indege yabo yarimo abapilote babiri yaguye ariko abo bapilote batabarwa ari bazima bigizwemo uruhare na drone zigendera mu mazi.

Iran ntiyigeze yigamba ko ariyo yaba yarashe iyo ndege ariko yagiye ivuga kenshi ko icyo izabona gicaracara mu nzira ya Hormuz kizaraswa mu gihe nta burenganzira cyahawe.

Ingabo za Amerika zakikije iyi nzira kuva mu kwezi kwa Gashyantare ubwo zakoraga ibitero bikomeye kuri Iran.

Iran nayo yahise ifata umwanzuro wo gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi. Abanyamerika impande yayo mazi baharunze indege n’amato by’intambara mu mujyo wo kugerageza gufata ubugenzuzi bw’ayo mazi, ifungwa ryayo yashyize akaga mu Isi, ahanini bishingiye ku ibura ry’ibikomoka kuri peteroli byayinyuzwagamo.

Indege yarashwe ni iyo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nk Apache Helicopter

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Share This Article