Umunyeshuri yateye ikaramu umwarimu we arakomereka

Ibiro by'Akarere ka Gakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko inzego zinjiye mu kibazo cy’umunyeshuri w’imyaka 18 y’amavuko wakomerekeje bikabije umwarimu umwigisha kuri G.S Cyanika.

Mu mafoto yakomeje gukwirakira ku mbuga nkoranyamba, uriya mwarimu agaragara avirirana amaraso, bikavugwa ko yatewe ikaramu ku itana iramutobora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuze ko kiriya kibazo bwakimenye, kandi kiri gukurikiranwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Kuri X, bwagize buti “Umunyeshuri yakomeje gukora ibizamini bye nk’uko biteganyijwe, umwarimu wakomerekejwe na we yahise ahabwa ubuvuzi bukenewe.”

Kiriya gikorwa kigayitse cyabereye mu murenge wa Coko, Akagari ka Nyange, mu mudugudu wa Gaseke kuri G.S Cyanika ku wa Kabiri tariki 23/6/2026.

Umwarimu witwa GAKOZA Emmanuel yajombwe ikaramu ku itama n’umunyeshuri, byabaye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi (15h00) ubwo uriya munyeshuri wiga mu mwaka w’amashuri atatu yisumbuye (S3) yasagariraga umwarimu uri kugenzura ikorwa ry’ikizamini.

Umunyamakuru Sam Kabera ukurikirana cyane amakuru avugwa mu burezi, avuga ko mu bivugwa, ngo ubwo abana bari bagiye gukora ikizamini, umwalimu yabasabye ko bicara ari batatu ku ntebe imwe kugira ngo hasaguke intebe iri yonyine, mwalimu aribwicareho.

Umwana yabwiye mwalimu ko bidakwiye ko bakwicara ari batatu mu kizamini, kandi hari intebe ibereye aho.

Ngo umwalimu ntiyabyumvise niko gutangira gushyamirana maze afata icyemezo cyo gusohora umunyeshuri, mu ishuri adakoze ikizamini, mu kumusohora amushushubikanya umunyeshuri ngo yageze ku muryango arahindukira ahita amujomba ikaramu ku itama aramukomeretsa.

Nyuma y’ibyabaye Umwalimu yajyanywe kuvuzwa kuri Nyange HC,

Ubuyobozi bw’ ishuri bufatanyije n’umurenge bwagaruye umunyeshiri ku ishuri akora ibizamini, ikibazo kirebweho nyuma.

UMUSEKE.RW

Share This Article