Mu karere ka Ngororero haravugwa itsinda ry’insoresore ryitwaza intwaro gakondo, rishinjwa gucukura amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi, ushatse kubatambamira agahohoterwa.
Bamwe mu bagaragaje uru rugomo rukabije rw’insoresore zishinjwa kwigabiza imirima y’abaturage ni abatuye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero.
Aba baturage babwiye UMUSEKE ko izo nsoresore zitarangije amashuri zitunzwe n’akazi ko kwigabiza imirima y’abaturage, zikangiza n’imigezi ziyicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Bakavuga ko iyo hagize ushaka gutakambira Ubuyobozi, bamuhohotera bakamubuza umutekano, kuko hari n’abo bakubise.
Umwe muri abo baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Usibye imirima yacu bangiza, n’imigano yari iteye ku nkombe z’imigezi barayiranduye. Dusigaye dutinya kuvuga kugira ngo tudahohoterwa.”
Bahizi Jean Baptiste, uyobora Irondo ry’umwuga mu Kagari ka Mubuga, avuga ko hari abo bafatiye muri ibi bikorwa babajyana muri Transit Center, ariko umubare wabo ukomeza kwiyongera.
Ati: “Uko umubare wabo wiyongera, ni na ko bangiza imirima y’abaturage n’imigezi itandukanye yo muri aka Kagari.”
Avuga ko abo yita ibihazi baheruka guhohotera DASSO wo ku rwego rw’Akagari wari ugiye kuzimya umuriro bari batwitse mu ishyamba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko ubu bucukuzi butemewe bufitanye isano na magendu, kwangiza ibidukikije, urugomo n’ibindi byaha, bikagira ingaruka ku mutekano.
Ati: “Turaburira abakomeje kwishora muri ubwo bucukuzi no guteza urugomo ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa wese azashyikirizwa ubutabera.”
Yasabye izo nsoresore n’abandi bacukura amabuye y’agaciro batabifitiye impushya kubireka, kuko ibyo bakora bitemewe, kandi abazafatwa bazahanwa n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye UMUSEKE ko nta raporo bari bafite kuri uru rugomo, ariko ko bagiye gufatanya n’Inzego z’Umutekano kugira ngo hafatwe abavugwaho kubangamira umutekano no kwangiza imirima y’abaturage.
Ati: “Ni amakuru muduhaye. Turafatanya n’abo dukorana duhagarike ubwo bucukuzi, kubera ko urugomo rutemewe.”
Abatuye uyu Mudugudu wa Gasovu bavuga ko abari inyuma y’izi nsoresore muri ibi bikorwa by’ubucukuzi bazwi, kuko hari abo baha amabuye bavanye mu bucukuzi.
Si ibyo gusa, kuko hari n’urutonde ruriho imyirondoro y’izo nsoresore bahaye Ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge, ariko ntihagira igikorwa.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.
