Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), igiye gutangira kubariza mu mu ruhame inzego n’ibigo 76 bizatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Ni igikorwa gitangira kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena kugeza kuwa 10 Nyakanga 2026.
PAC ivuga ko intego ari ukubaza uko buri faranga rya leta ryakorwshejwe kandi hatabayeho gusesagura.
Perezida wa PAC Muhakwa Valens yagize iti“Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Perezida wa PAC Muhakwa Valens avuga ko inzego, imishinga n’ibigo byatumijwe byatoranyijwe hashingiwe kuba inzego zarabonye biragayitse haba muri bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money).
Hakurikijwe kandi inzego zabonye byakwihanganirwa mu igenzura ry’agaciro k’umutungo.
PAC ivuga ko hanakurikijwe uko inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka.
Hanarebwe uko inzego zakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu kubariza mu ruhame inzego za leta , ibigo n’imishinga bigamije kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo, hagamijwe gusigasira imikoreshereze myiza y’umutungo wa leta.

UMUSEKE.RW
