Sierra Leone yakiriye abimukira birukanywe na Amerika

Abimukira icyenda birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze muri Sierra Leone mu gitondo cyo ku wa 20 Gicurasi 2026.

Indege yari itwaye abimukira icyenda bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Sierra Leone kiri hanze gato y’umurwa mukuru, Freetown.

Abo barimo batanu bakomoka muri Ghana, babiri bo muri Gineya, umwe ukomoka muri Senegali n’undi ukomoka muri Nigeria, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Sierra Leone.

Birukanwe mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bukomeje gukaza ingamba zo kurwanya abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Sierra Leone, Doris Bah, yavuze ko abimukira bakiriye bafite ihungabana kubera amezi menshi bamaze babohewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati: “Bamwe mu birukanywe bafashwe bari mu mihanda no mu kazi, mu gihe undi yafashwe ari gukina umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Timothy Musa Kabba, yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye cyemeye kwakira abantu bagera kuri 300 birukanwa na Amerika buri mwaka.

Yongeyeho ko abo bantu bagomba kuba bakomoka mu bihugu bigize ECOWAS (CEDEAO), Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Yavuze ko ayo masezerano aherekejwe n’inkunga ya miliyoni 1.5 z’amadolari ya Amerika yatanzwe na guverinoma ya Amerika, “yo kwishyura ibikenerwa mu bikorwa by’ubutabazi n’ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.”

Biteganyijwe ko abimukira bageze muri Sierra Leone bazacumbikirwa muri hoteli, bikaba byitezwe ko bazasubizwa mu bihugu byabo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Kugeza ubu, Amerika imaze kohereza mu bindi bihugu by’Afurika abandi bimukira birukanwe, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ghana na Sudani y’Epfo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *