Musanze: Hamenwe litiro 30,000 za Ethanol n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ethanol ni ikinyabutabire cyakoreshwaga mu gukora iznoga abaturage bahimbye ibyuma

Mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Busogo hamenwe litiro zisaga ibihumbi 30,000 z’ikinyabutabire cya Ethanol yakoreshwaga mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, n’amakarito asaga 4000 y’inzoga zitujuje ubuzirange.

Byakozwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ku bufatanye bw’inzego zitadukanye n’abaturage.

Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’ingabo, Polisi na RIB ku rwego rw’Intara, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yibukije abaturage ububi bwo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba kuzirinda no kuzitangaho amakuru kugira ngo aho zaba ziri hose zifatwe zangizwe.

Ati “Kwikiza izi nzoga ni ukwigizayo ibyago byinshi bituruka ku businzi, ndetse n’ingaruka zabwo zirimo amakimbirane yo mu miryango, urugomo, uburwayi n’ubukene.”

Yakomeje agira ati “Dufite icyizere ko abantu nibareka kuzinywa, ibibazo zateraga bizagabanuka cyane bityo n’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage bikarushaho kuba byiza.

Icyo dusaba abaturage ni ukubizinukwa no gutanga amakuru y’aho byaba bisigaye, kugira ngo bikurweyo bitazagira undi muntu bihutaza.”

Inzego z’ubuzima zitangaza ko hari abantu babarirwa muri mirongo bamenyekanye ko bahitanywe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse ababarirwa mu ijana bagahuma, abandi zibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi bukomenye.

Dr Muhire Philibert, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri agira inama abantu yo kwirinda kunywa ibintu babwiwe ko bitujuje ubuziranenge kuko biba byabagiraho ingaruka mbi.

Ati “Iyo abantu baburiwe, bagomba kumvira uwo muburo kuko gukoresha ikintu babujijwe bitewe n’uko kitujuje ubuziranenge bishobora kubagiraho ingaruka zageza no ku rupfu. Ubu hari abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima kubera ibi binyobwa byakozwe nabi.”

Yavuze ko ikinyabutabire cya ethanol gikoreshejwe nabi ku ngano irenze iyagenwe nta kabuza gisenya ubushobozi bw’umubiri w’uwakinyoye, bikaba byamuviramo urupfu cyangwa indwara zikomeye bityo asaba abantu kwirinda kunywa ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ethanol yangijwe yafatiwe mu nganda zagenzuwe bikagaragara ko zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuzirange bigatuma zifungwa.

Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko usibye kuba ibi binyobwa bitujuje ubuzirange bigira ingaruka ku buzima n’imibereho y’ababinywa, bigira n’ingaruka mu guhungabanya umutekano.

Ati “Ibi binyobwa bitujije ubuziranenge ni imbogamizi ku mutekano, ku iterambere no ku mibereho myiza y’umututurage bityo tubyange.”

Avuga ko aho banywa ibi binyobwa kenshi havuka ubusinzi, ahari ubusinzi havuka amakimbirane, urugomo n’ubujura kandi ibi ari imbogamizi ku mutekano usesuye.

Yagize ati “Buri wese arasabwa kwirinda kunywa ibi binyobwa kugira ngo agire uruhare mu mutekano uhamye dukwiye kuba dufite.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ari kumwe n’uwa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, babwiye itangazamakuru ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ko kumena ikinyabutabire cya Ethanol bitangiza ibidukikije, kuko bagiriwe inama yo kubanza kukigabanya ubukana aho litiro yacyo imwe ifunguzwa amazi litiro enye.

Hamenwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *