Gufungura Inkundamahoro byazamuye amarangamutima!

Inyubako y'Inkundamahoro ni imwe mu zikoreramo abantu benshi muri Nyabugogo

Icyemezo cyo gufungura inzu y’Inkundamahoro, icururizwamo n’abantu batandukanye cyakuruye amarangamutima, ku babyeyi bari bagaragaje ko kuyifunga byahutiyeho kandi harimo ibyabo byangirika.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama, 2026 nibwo bwafashe icyemezo cyo gufungura iriya nyubako iherereye Nyabugogo, mu karere ka Nyarugenge.

Nubundi ubwo buyobzi bw’Umujyi wa Kigali hari hashize iminsi itatu bufunze iriya nyubako, buvuga ko “yarenze ku mabwiriza yo kubahiriza isuku n’umutekano by’abantu no kurengereza ibidukikije.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko inyubako y’Inkundamahoro “yafunguwe nyuma yo gutangira gushyira mu bikorwa ibisabwa mu gukemura ikibazo cy’umwanda n’umutekano w’abakorera muri iyi nyubako.”

Abaturage biganjemo abagore bakorera muri iriya nyubako, bagaragaje amarangamutima imaze gufungurwa, ndetse bacinya umudiho, bashima Imana.

Bumvikanye baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, zirimo amagambo akomeye “Ihindura ibyanze guhinduka”, “Nkuko (umwami Yesu) atagipfuye nanjye singipfuye”, “Izongera ikore n’ibindi…”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba banyiri inyubako Inkundamahoro gukomeza gutunganya ibyasabwe, birimo gushyiraho uburyo bwo gutunganya amazi yanduye, gukusanya no gutwara mu buryo bwemewe imyanda y’ikimoteri buri munsi, gusana no gusiga amarangi, n’ibindi.

Umujyi wa Kigali wanasabye abakorera muri iyi nyubako “kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’aho bakorera.”

Inkundamahoro ubwo yafungwaga ku wa Gatandatu tariki 08 Kanama, 2026 abacuruzi biganjemo ab’imbuto n’abandi bacuruza ibicuruzwa byangirika vuba, baragaraje ko bashobora gohomba igihe gufunga iyi nyubako byamara igihe.

Itangazo ryafunze iyi nyubako

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *