Dutembere Pariki y’Akagera iwabo w’intare, inkura n’izindi nyamaswa z’inkazi – AMAFOTO

Intare n'inkura ni zimwe mu nyamaswa z'inkazi ziboneka muri Pariki y'Akagera

Kera nkiri mu mashuri abanza hari indirimbo umwana wese yakundaga kuririmba, yavugaga ibyiza bitatse u Rwanda. Nakundaga igitero cya kane cyavugaga ngo “Hari ubwo se mwageze mu mukenke, ngo murore impara n’imparage se, hari ubwo se mwageze mu masahyamba ngo murore ingwe n’urusamagwe ?”  

Iyi ni indirimbo igaruka ku byiza bitatse u Rwanda by’umwihariko imirambi, ibibaya n’imisozi iri muri Pariki y’Akagera. Iyi ndirimbo nayiririmbaga mu by’ukuri, n’ubu mu birori barayicuranda tugasusuruka. Inzozi zabaye impamo nange nasogongeye ku byiza bitatse u Rwanda.

Ngwino ngutembereze…

Pariki y’Akagera ibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ikaba iri mu karere ka Kayonza, ariko ikora ku tundi Turere ari two Gatsibo na Nyagatare. Ifite ubuso bwa kilometero kare 1,122.

Ukigera muri Pariki, usobanurirwa amateka yayiranze kuva igishingwa ndetse na bimwe mu bice biyigize.

Yashinzwe mu 1934 ikaba irimo inyamaswa zitandukanye zirimo izisurwa cyane twavuga intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo ibyo bita mu Cyongereza (Big Five).

Aha kandi ni iwabo w’impala, imparage, isha, n’ubundi bwoko bw’ibinyabuzima burenga 500 birimo inyoni utapfa gusanga ahandi ku Isi.

Imibare itangwa n’iyi Pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025 yasuwe n’abagera ku 51.769.  Iyi mibare ikaba yarikubye gatatu kuva mu 2010 kuko uwo mwaka abayisuye bari 15,000 gusa.

Twinjirane mu mukenke…

Mbere y’uko utangira gutemberezwa, usibye kubwirwa ko iyi Pariki irimo inyamaswa zitandukanye, ubwirwa ko kugira ngo wirebere neza ibyiza biyitatse, bigusaba kuzinduka ndetse byaba ngombwa ukarara kugira ngo ubone neza inyamaswa zidakunze kwigaragaza mu masaha y’amanywa.

Uhabwa ugenda agufasha gusobanukirwa birushijeho kandi mugakorana urugendo rwose muganira kivandimwe.

Pariki y’Akagera mu myaka yashize yari yarayogojwe na ba rushimusi birirwaga bahiga inyamaswa, zimwe zarazimye. Icyakora abo birirwaga bahiga, ubu ni bo basigaye bagira uruhare mu kuyibungabunga ndetse bamwe bahawe akazi muri iyo Pariki.

Ukinjira muri Pariki utangira kubona ibiti byiza biyigize bikunze kubamo inyoni n’izindi nyamaswa zitandukanye.

Ubwo njye hamwe n’itsinda twajyanye gusura Pariki byadusabye kugenda nibura kilometero bitatu (Km 3) kugira ngo dutangire kubona za nyamaswa twakunze kuririmba. Impara n’izindi nyamaswa zose zirimo imparage, indonyi, inyemera n’izindi zitandukanye.

Iyo ukomeje kuyitembera ubona inyamaswa zikunze gusurwa cyane zirimo intare, ingwe, inzovu, inkura, imbogo, twiga (udusumba shyamba).

Iyi Pariki ikikijwe n’ibiyaga birimo icy’Ihema, Birengero, Murambi, Rwanyakizinga n’ibindi. Ibi bibarizwamo imvubu na zo ziri mu zikunze gukurura ba mukerarugendo.

Usangamo inkende n’ibitera biba bitembera hirya no hino mu mashyamba, ndetse no mu nzira zinyuramo abasura Pariki barabibona.

Ku nkombe z’ikiyaga, ubona ingona ziba zikunze kugaragara zota akazuba. Muri iyi Pariki usangamo n’inyamaswa zitangiye gucika ku Isi zirimo inkura.

Mu 2021, nibwo inkura ya mbere y’umukara yagejejwemo kandi yakurikiwe n’izindi 70 z’umweru zaje muri Gicurasi 2025, bishimangira ko iyi pariki ari igicumbi cy’inyamaswa zenda gukendera ku Isi.

Yagiriye umumaro abayituriye…

Iyi Pariki usibye gusurwa na ba mukerarugendo, yahaye akazi abakozi 326 bahoraho, ndetse inagirira umumaro abayituriye kuko bashyiriweho imishinga ibafasha kwiteza imbere no gutuma badakora ibikorwa byo gushimuta inyamaswa.

Abanyeshuri   barayisura…

Binyuze muri gahunda yo gutanga uburezi bwibanda ku kurengera ibidukikije, kuva mu 2010 abanyeshuri ibihumbi 11 bamaze kuyisura.

Karinganire Jean Paul ushinzwe guhuza Pariki n’abaterankunga bayo, avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bari mu basura cyane Pariki y’Akagera ndetse ko abashishikariza kujya bayisura birenze umunsi umwe.

Ati “Abanyarwanda turabashimira urwego bagezeho mu gusura. Turakomeza gushishikariza no gusura birenze umunsi umwe. Bakabitegura neza, hari byinshi batabona iyo basuye umunsi umwe. Turabasaba ngo bongere iminsi yo gusura. Ubukungu bwa Pariki bwiyongera bitewe n’uko umubare w’abasura Pariki wiyongereye.”

Akomeza ati “Uko ubukerarugendo bwiyongereye, ubukungu bwa Pariki n’ibyaturutsemo biriyongera ndetse n’ibijya mu baturage biriyongera umwaka ku mwaka. Hamwe no gukorana n’abaturage, kumenya imishinga ikenewe, turasaba ko ubuyobozi bw’Uturere bakorana n’abaturage.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rugenera abaturiye pariki y’igihugu igice cy’amafaranga (10%) ava mu bukerarugendo, agenda ahabwa imishinga ibateza imbere.

Pariki y’Akagera ivuga ko  yagiriye umumaro abayituriye kuko kuva 2010, imishinga ifite agaciro ka miliyoni 5,7$ yahanzwe.

Zibamo amoko atandukanye z’inyamaswa

Udusumbashyamba natwo turi mu dukurura ba mukerarugendo
Muri Pariki y’Akagera habamo inyoni utasanga ahandi
Imvubu ziba mu mazi nazo ziri mu zikurura ba mukerarugendo

Ingona ziba zaje kota akazuba uzisanga ku ngombe z’ibiyaga
Muri iyi Pariki usangamo intare
Inkura ni zimwe mu nyamaswa zibarizwa muri iyi Pariki ariko zigenda zicika ku Isi
Ingwe abayikunze kuyibona, ni abasura Pariki mu masaha y’umugoroba
Inzovu ziri mu zikunze gusurwa cyane na ba Mukerarugendo
Imbogo nazo zibarizwa muri iyi Pariki
Abasura Pariki babanza kubwirwa amateka yayo
Karinganire Jean Paul ushinzwe guhuza Pariki n’abaterankunga bayo
Kuri Pariki hegerejwe ibikorwaremezo birimo n’imihanda

Itorero rifasha ba mukerarugendo gususuruka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *