Ikipe zo mu Karere ka Musanze mu Bagabo n’Abagore, zegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mukino wa Sitball.
Iri rushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryakinwe ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], hagamijwe Kwibuka abatoza, abakinnyi n’abayobozi babarizwaga mu mukino wa Sitball mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
NPC ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda, byahisemo gutumira amakipe y’Abafite Ubumuga bakina uyu mukino.
Ryari irushanwa ryahuje Uturere dutatu mu Bagabo na tune mu Bagore, maze Musanze yegukana igikombe mu byiciro byombi.
Mu cyiciro cy’Abagabo, Musanze yatsinze Rutsiro ku mukino wa nyuma mu gihe mu Bagore yatsinze Kamonyi.
Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.










UMUSEKE.RW
