Ababyaye imburagihe barasabwa kubyaza amahirwe imyuga bigishwa

Abakobwa batewe inda zitateganyijwe bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Gahini, barakangurirwa kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo nyuma yo kwigishwa kudoda n’umuryango Inspired Vision Foundation (IVF).

Aya mahugurwa bayahawe mu gihe cy’amezi atandatu nyuma y’uko uyu muryango utari uwa Leta ubasanze mu buzima bw’icuraburindi.

Uwiragiye Joselyse ni umwe mu babyeyi babyaye imburagihe 23 bahawe impamyabumenyi n’umuryango Inspired Vision Foundation (IVF) kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.

Ati: “Ndashima uyu muryango wadufashije nk’abakobwa babyaye inda zitateganyijwe ukatugarurira icyizere cy’ejo hazaza. Ubu tuzi kudoda kubera ubumenyi baduhaye, kandi tuziteza imbere, duteze imbere abana bacu, imiryango yacu ndetse n’igihugu cyacu.”

Dukundimana Dalia na we ati: “Ngiye gukoresha ubumenyi nahawe no kubwongeraho ubundi. Nziteza imbere, nzateza imbere umuryango wanjye, mbese nzagura iterambere ryanjye.”

Pasiteri Ruzindana Godfrey, Umuyobozi wa IVF, yagiriye inama abahawe impamyabumenyi kudacibwa intege n’amateka yabo.

Ati: “Turabakangurira kudacibwa intege n’amateka yabo, ahubwo bakomeze kubakira ku rufatiro bahawe, kugira ngo bazabashe kwiyungura ubundi bumenyi no gushimangira ejo hazaza habo heza.”

Callixte Kajuga Aaron, washinze IVF, avuga ko nyuma yo guhugura abakobwa babyaye inda zitateganyijwe mu myuga itandukanye, bateganya no kububakira amavuriro ya IVF (IVF Clinics) mu bice batuyemo kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza bo, imiryango yabo n’abaturanyi babo.

Agira ati: “Turanateganya kububakira amashuri, kubafasha kubona isoko ry’ibyo badoda no kwagura ibikorwa by’isanamitima, kuko benshi baba barahungabanijwe n’ibihe bidasanzwe banyuzemo.”

Muda Bututa, Umukozi ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa (DJAF) mu Karere ka Kayonza, yashimiye uyu muryango ibikorwa ukora bifasha akarere mu iterambere binyuze mu gutegura ejo hazaza h’abakobwa babyaye inda zitateganyijwe.

Ati: “Kuba IVF yaraje gufasha aba bangavu batewe inda zitateganyijwe ni igikorwa twishimira nk’Akarere ka Kayonza, kuko kizabafasha gusubira mu buzima bwiza, babashe kwiteza imbere, bateze imbere imiryango yabo, abana babo ndetse n’igihugu.”

UMUSEKE.RW

Share This Article