Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irurega ibyaha ivuga ko byatangiye kuva mu 1996 kugeza ubu.
Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC, mu itangazo ivuga ko Congo irega u Rwanda i Lahi mu Buhorande, kwirengangiza no kurenga ku masezerano mpuzamahanga arimo ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse no kurwanya iyicarubozo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 30 ishize,abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bagizweho ingaruka n’ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuvanwa mu byabo ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina.
Ikinyamakuru TV5 monde info kivuga ko Congo irega u Rwanda ko “abayobozi b’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bw’icyahoze ari Zaïre , ubu ikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ibyo bikorwa bigakorerwa abo mu bwoko bw’Abahutu bari ku butaka bwa Congo.”
Congo ivuga kandi ko ibyo bikorwa byanibasiye ubundi bwoko burimo ubw’Abanyindu, Ababembe , Abarega , Abanande , Abahindu , Abashi.
Congo kandi ishinja u Rwanda kugira ruhare mu ishingwa ry’umutwe ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa , AFC/M23 kuri ubu wanafashe umujyi wa Bukavu na Goma .
RDC ivuga ko yizeye ko hazatangwa ubutabera ku bahohotewe .
Yagize iti “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizeye byimazeyo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kandi ikomeje guharanira ko amategeko aruta gukoresha imbaraga, kugira ngo ubutabera bugerweho ku bahohotewe.”
Mu Ukuboza umwaka ushize, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i washington muri Amerika.
RDC yakomeje gushinja u Rwanda kurenga ku masezerano, rufasha umutwe wa AFC/M23.
U Rwanda ruvuga ko ntacyo Congo ikora ngo irandure umutwe FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
UMUSEKE.RW
