Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko impamvu irimo ubukene ari imwe mu bikomeje gutuma abangavu baterwa inda, ugasanga abazibatera barabashukishije ibirimo na telefone, akavuga ko ariko ayo ari amahitamo mabi aba yakozwe.
Ati “Nta wunyagirwa atagiye mu mvura, Watwara inda se utagiye mu busambanyi? Umuntu ukubwira ngo aguhe telefone hanyuma agusigire inda, ubuzima bwawe burangirire muri cya kiraro [ubwangavu], inyungu irimo ni iyihe?”
Yabigarutseho ku wa 26 Kamena 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe n’abagera ku 2, 000 barimo; Madamu Madamu Jeannette Kagame, abayobozi muri Guverinoma, abo mu nzego zifata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, sosiyete sivile, abikorera, abanyeshuri, urubyiruko n’ababyeyi.
Ni ihuriro ryateranye mu gihe imibare yerekana ko inda ziterwa abangavu ari kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda. Imibare yerekana ko abarenga ibihumbi 23 buri mwaka baterwa inda kandi ikaba ari imibare ikomeje kwiyongera
Minisitiri Sabin Nsanzimana asobanura ko umwangavu utewe inda bitagarukira aho gusa ahubwo ingorane mu buzima zikomeza kwiyongera zirimo guta ishuri, kugorwa no kurera umwana yabyaye, imibare ikagaragaza ko ⅓ cy’abana bavuka batagejeje igihe na ⅓ cy’abana bagwingira usanga ari abana babyawe n’abangavu.
Ati “Kwa muganga ni bo dufite bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara. Abo bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 ni bo bari ku mwanya wa mbere wo gupfa babyara kuko umubiri wabo uba utarakura ngo witegure gutwita. Bimwe mu bice bigize aho umwana akurira n’aho avukira biba bitaritegura bikwiriye.”
Minisitiri Sabin avuga ko ibintu bitanu biza ku isonga bituma abangavu baterwa inda, birimo kutiga cyangwa kwiga bagata ishuri. Ubushakashatsi ku mibereho n’ ubuzima bwa 2025,DHS 2025, bwerekanye abakobwa barangije amashuri yisumbuye ababyara muri bo ari 4%, mu gihe bagenzi babo batarangije amashuri yisumbuye ibyago byo gutwara inda byikuba gatanu.
Yasobanuye ko icya kabiri gituma abangavu baterwa inda harimo ukutamenya n’imyumvire ku mibonano mpuzabitsina. Icya gatatu mu bituma abangavu baterwa inda kikaba ikigare n’igitutu cy’urungano.
Ubukene buza ku mwanya wa kane mu bituma abangavu baterwa inda, ibyo Minisitiri Sabin Nsanzimana yavuze ko bidakwiriye kuba impamvu.
Ati “Nta wunyagirwa atagiye mu mvura, Watwara inda se utagiye mu busambanyi? Kandi uko ubujyamo igihe kirekire ni ko gutwara inda biza. Umuntu ukubwira ngo aguhe telefoni hanyuma agusigire inda, ubuzima bwawe burangirire muri cya kiraro [ubwangavu], inyungu irimo ni iyihe? Ntayo.. Ni imibare mibi, ni amahitamo mabi.”
Ihohotera rishingiye ku gitsina riza ku mwanya wa gatanu mu bituma abangavu basambanywa.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ibintu bitatu biri gukorwa mu kugabanya n’inda ziterwa abangavu, birimo gutuma nta mwana w’umukobwa uva mu ishuri atarangije amashuri yisumbuye ko kandi ibi bigira uruhare rwa 70% mu kugabanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Ati “ Icya kabiri ni ukubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororekere kandi icyo cyagize uruhare rwa 50% aho cyakoreshejwe.”
Ikindi kiri gukorwa mu kugabanya inda ziterwa abangavu ni ukubaha ubumenyi bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwigisha.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
