Imitima yari ihagaze! RSSB Tigers ni yo itwaye igikombe cya Africa muri Basketball

Ni bwo bwa mbere ikipe yo muri Aka karere ka Africa y'Iburasirazuba itwaye irushanwa ryo ku rwego rwa Africa mu makipe atari ay'ibihugu

Amateka yongeye kwandikwa muri Kigali Arena, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda itsinze ku isegonda rya nyuma ikipe ya Petro Atletico y’i Luanda amanota 90 -88 ku mukino wa nyuma wa Africa Basketball League (BAL) 2026 yakinwaga ku nshuro ya 6.

BK Arena yari yuzuye byo guturika, urusaku rw’abafana rwasunikaga abakinnyi ba buri kipe by’umwihariko RSSB Tigers yo mu Rwanda benshi muri yo bumvaga ibyo abafana baririmba.

Umukino wo ku rwego rw’iyo tubona mu marushanwa akomeye ya Basketball ku Isi nka NBA cyangwa ibikombe by’Uburayi n’icy’Isi, uwarebye umukino ntiyahombye!

Mu kibuga Petro Atletico yahabwaga amahirwe kuko isanzwe ifite iki gikombe, ariko RSSB Tigers si agafu k’imvugwarimwe kuko ni bwo bwa mbere yitabiriye iri rushanwa ariko yaratunguranye, itsinda amakipe karahava, yari yitezwe ku mu kino wa nyuma.

Igice cya mbere cy’iminota 30 cyarangiye ari amanota 37 ya Petro de Luanda kuri 42 ya RSSB Tigers.

Mu gice cya kabiri na bwo RSSB Tigers yakomeje guhangana na Petro Atletico de Luanda ibonamo amanota 48 kuri 51 ya Petero Atletico byatumye ikinyuranyo cy’amanota 2 gusa ari cyo gihesheje igikombe RSSB Tigers.

Mu banyarwanda bakurikiranye uyu mukino harimo Perezida Paul Kagame, umwe mu bayobozi ba africa bateza imbere cyane imikino.

RSSB Tigers yagiye mu irushanwa ku itike yari iya ARP BC ariko kubera ibihano, APR BC ntiyitabiriye, cyakora abakinnyi bayo bavanzwe na ba RSSB Tigers.

Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino
Petro Atletico ni ikipe ikomeye muri Africa muri iyi mikino ya Basketball kuko inshuro 6 zose yaritabiriye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *