Hagaragajwe ibyagezweho mu cyiciro cya mbere cya “Green Amayaga”

Minisitiri w'Ibidukikije, Arakwiye mu muganda i Gikonko

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA), Kabera Juliet, yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Green Amayaga cyageze ku ntego.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ibidukikije, hasozwa icyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Green Amayaga, hanatangizwa icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.

Ibi bikorwa by’impurirane byabereye mu Mudugudu wa Rwatano, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara.

Kabera yavuze ko mu myaka 6 umushinga wa Green Amayaga umaze ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, washowemo miliyoni 32 z’amadolari.

Yavuze ko muri uyu mushinga hatanzwe ibiti by’imbuto birenga 243.834, birimo avoka, imyembe, amacunga na makadamiya.

Yagaragaje kandi ko hegitari zirenga 93 z’imigano zatewe ku migezi itandukanye yo muri utu turere.

Yagize ati: “Umushinga wahaye ingo 21.000 amashyiga ya rondereza, ibigo 20 by’amashuri bihabwa amashyiga ya gaze. Uyu mushinga wagabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero kirenga 625.989.”

Yongeyeho ko ingo 14.000 zitishoboye zahawe amatungo arimo inka, ingurube n’ihene, unahugura abarenga 6.500 ku mihindagurikire y’ibihe, ubuhinzi butangiza ikirere no gusubiranya amashyamba n’ubutaka mu bice by’Amayaga.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyafashije abaturage mu mishinga y’iterambere y’ubworozi bw’inzuki n’ubuhinzi bw’imyumbati, ibigori, ibisheke n’imboga, itwaye miliyoni 94 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kabera yavuze ko ari yo mpamvu bahisemo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa Green Amayaga, kuko basanze abaturage batawufata nk’umushinga wa REMA cyangwa uw’Akarere, ahubwo bawugira uwabo.

Birindwa Jean Paul, umwe mu baturage bakorana n’uyu mushinga mu Karere ka Gisagara, avuga ko akora ubuhinzi bwa avoka kandi ko bumufitiye akamaro kanini, kuko abuvanamo umusaruro ushimishije.

Ati: “Ubutaka mpingamo bwagize agaciro. Ndasaba abafatanyabikorwa b’uyu mushinga gukomeza kwita ku bikorwa by’abaturage.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yashimangiye ko n’iyo ugeze mu turere uyu mushinga ukoreramo usanga hari impinduka zifatika.

Ati: “Urugendo rushya ruratangiye. Icyiciro cya kabiri dutangije kizadufasha gukomeza gufata neza ibyagezweho kugira ngo bidasubira inyuma.”

Icyiciro cya kabiri cy’Umushinga Green Amayaga kizatwara miliyoni 20 z’amadolari mu turere tune wari usanzwe ukoreramo, hakaba hagiye kwiyongeraho Akarere ka Huye n’Akarere ka Muhanga.

Minisitiri Arakwiye yashimye intambwe yatewe mu turere uyu mushinga wakoreyemo
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet avuga ko mumyaka 6 Green Amayaga yageze ku ntego
Birindwa agaragaza ko Green Amayaga yamuhinduriye ubuzima
Guverineri Kayitesi Alice yasabye abaturage kujya batangira mituweli ku gihe
Abaturage bafatanije n’abayobozi mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ibidukikije
Abagenerwabikorwa babaye indashyikirwa bahembwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *