Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’igihe gito ibikorwa byo guherekeza amato mu rwego rwo kuyanyuza mu nzira ya Hormuz ku mbaraga.
Ibi bikorwa bari barabyise ibyo kwishyira ukizana mu nzira ya Hormuz nyuma y’uko Iran ifunze iyo nzira y’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga.
Amerika kandi yavuze ko ibikorwa bya gisirikare (“Operation Epic Fury”) bari bafatanyije na Israel mu kurasa Iran byarangiye ngo ‘kuko byageze ku ntego zabyo’.
Trump yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social.
Uyu mutegetsi yavuze ko bigendeye ku busabe wa Pakistan n’ibindi bihugu, intsinzi itangaje ya gisirikare bakuye mu ntambara na Iran ukongeraho intambwe ishimishije bari kugeraho n’intumwa za Iran mu kugera ku masezerano ya nyuma, bemeranyije ko ibikorwa byo guherekeza amato ngo anyure mu nzira ya Hormuz byahagaritswe by’igihe gito ngo barebe niba amasezerano azasinywa cyangwa adazasinywa.
Perezida Trump yavuze ariko ko ibikorwa by’Ingabo zabo byo gukumira amato ava cyangwa ajya ku byambu bya Iran byo bizagumaho.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ari muri White House yavuze ko ibikorwa bihuriweho by’ingabo za Amerika na Israel byo kurasa Iran byarangiye ngo ‘kuko byageze ku ntego zabyo’.
Yasobanuye ko ubu Perezida Trump icyo ashaka ari amasezerano na Iran ko kandi na Iran ari yo ishaka.
Ukwezi n’igice kurashize Amerika na Iran batangije ibitero bihuriweho byo gusenya Iran, ibi byahitanye abayoboz benshi muri Iran barimo n’uwari Umuyobozi W’ikirenge.
Iran mu gusubiza irasa ibihugu byinshi by’inshuti za Amerika na Israel, nyuma inafunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi, ibyashyize ubukungu bw’Isi mu kaga.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
