Trump mu Bushinwa- Perezida Xi Jinping yamwihanangirije kuri Taiwan 

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ari mu ruzinduko rw’amateka mu Bushinwa nyuma y’imyaka ikabakaba 10 nta Perezida wa Amerika usura u Bushinwa.

Ikibazo cya Taiwan [ubutaka u Bushinwa bufata nk’ubwabwo, Amerika ikabufata nk’Igihugu cyigenga] cyagarutsweho, aho Perezida Xi yabwiye Trump ko nikidakemurwa neza cyatuma Amerika n’u Bushinwa birwana.

Perezida Trump yaganiriye na Xi Jinping ibiganiro byamaze amasaha abiri bibera ahazwi nka ‘Great Hall of the People’ i Beijing kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Ibiganiro biri guhuza impande zombi biragaruka ku mikoranire mu bukungu, dipolomasi hagati y’ibihugu byombi ndetse na politiki mpuzamahanga irimo ikibazo cya Iran, Korea na Taiwan.

Perezida Donald Trump yabwiye Xi Jinping ko ari umuyobozi ukomeye kandi yishimira imikoranire ye.

Ati “Tubanye igihe kinini iyo hari ibikomeye turabifatanya ukampamagara nkaguhamagara. Abantu ntibabizi ariko hari ibibazo dufatanye gukemura byihuse.

Trump yavuze ko kubera uburyo Xi Jinping amufata nk’umuyobozi ukomeye yamuzaniye abakomeye cyane mu nama yise ikomeye mu zabayeho.

Ati ” Ni iby’agaciro kuba ndi hano, ni iby’agaciro kuba inshuti yawe. Umubano w’u Bushinwa na Amerika ugiye kuba mwiza kurushaho.”

Xi nawe yavuze ko Amerika n’u Bushinwa, Isi yose ibategerejeho gukorera hamwe kugira ngo bafatanye mu gukuraho ibibangamiye Isi.

Ati ” Twagakwiye kuba abafatanyabikorwa kurusha abanzi, tugafatanya gutera imbere no kugera ku bukungu, tugashaka inzira igeza ibihugu bikomeye mu kiragano gishya.”

Perezida Xi kandi yabwiye Trump ko ikibazo cya Taiwan [ u Bushinwa bufata nk’ubutaka bwayo, mu gihe Amerika iyifata nk’igihugu cyigenga] gikomeje kuba ikibazo mu mubano nta makemwa hagati y’ibihugu byombi.

Ati ” Nikiramuka gikemuwe neza umubano wacu uzakomeza uhamye, nikidakemurwa neza uko bikwiye ibihugu byombi bishobora no kurwana, ibyatuma umubano w’u Bushinwa na Amerika ujya mu bibazo bikomeye.”

Ikinyamakuru cya Leta mu Bushinwa kivuga ko Xi yabwiye Trump ko “Ubwingenge bwa Taiwan budashoboka.”

Perezida Xi Jinping na Perezida Donald Trump i Beijing
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *