UPDATED: 00h20 – Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu na Perezida Mohamed Ould Ghazouani, wa Mauritania baje mu nama ya Africa CEO Forum itangira kubera i Kigali kuri uyu wa Kane.
Mu bihe bitandukanye abandi bakuru b’ibihugu bya Africa bageze i Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko Perezida Kagame yakiriye Bola Ahmed Tinubu, Perezida wa Leta yunze Ubumwe ya Nigeria.
Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza mikoranire ibyarira inyungu u Rwanda na Nigeria mu bukungu, ingufu, no mu mikoranire mu by’igisirikare.
Perezida Paul Kagame yanasangiye na Perezida Tinubu n’intumwa bari kumwe.

Kuri uyu wa Gatatu kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Leta ya Islam ya Mauritania, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu, uko umutekano wifashe muri Africa no ku bibazo bireba Isi.
Aba bakuru b’ibihugu yaba Nigeria na Mauritania bitabiriye inama ya Africa CEO Forum itangira kubera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi, ikazasoza bukeye tariki 15 Gicurasi, 2026.
Mbere yaho Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, na we uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Abandi bakuru b’ibihugu bari i Kigali barimo Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Gabon, Daniel Chapo, wa Mozambique, na Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea, we yaje mbere y’abandi bose.
Iyi nama izitabirwa na Robert Beugré Mambé, Minisitiri w’Intebe wa Code d’Ivoire, na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF.








UMUSEKE.RW
