Ubuvugizi bwagize akamaro – abakurikira UMUSEKE bahaye Iradukunda miliyoni 2,4Frw

Uyu mwana ngo ajyanywe mu Buhinde yavurwa agakira

*Iradukunda Sandrine umubyeyi wa Bagiriwabo aboneka kuri telefoni (+250) 786 495 513

Kamonyi: Umubyeyi ufite umwana Minisiteri y’Ubuzima yemereye kwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi mu Buhinde we akirwanaho ku itike no gushaka ibimutunga, arashimira abakurikira UMUSEKE bamwoherereje miliyoni 2.4Frw muri miliyoni 7Frw akeneye.

Iradukunda Sandrine afite umwana wavukanye igifu gito n’umuhogo udafunga, yabwiye UMUSEKE ko asabiye umugisha abagiraneza bamuhaye itike ya Frw 2,400,000 akaba ari itike yamujyana mu Buhinde ikanamugarura, aho ashaka kuvuza umwana we Bagiriwabo Ashimwe Ervine.

Aya marangamutima ye ayagaragaje nyuma y’ubuvugizi UMUSEKE wakoze, MINISANTÉ yemeye kuvuza umwana we mu Gihugu cy’Ubuhinde, ariko imusaba kwishakamo itike yo kugenda no kugaruka, ndetse n’amafaranga azabatunga bagezeyo.

Iradukunda Sandrine atuye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugarika yabwiye UMUSEKE ko nta magambo yabona akoresha yo gushimira abantu bafite umutima utabara bamuhaye agera kuri miliyoni 2,4Frw azamufasha kugera mu Buhinde we n’uyu mwana we, usibye kubasabira umugisha utangwa n’Imana.

Ati: “Nyuma yo gukorera umwana wacu ubuvugizi, abantu bahise batangira kohereza amafaranga kuri MOMO yanjye, ubu maze kwakira agera kuri Frw 2,400,000.”

Iradukunda avuga ko hari uwamwoherereje Frw 700,000 ndetse n’undi wamwoherereje Frw 500,000 abandi na bo bagenda bohereza ari munsi yayo.

Ati “Abakoze iki gikorwa bose Imana isubize aho bakuye, kandi izabiture ubugingo buhoraho.”

Iradukunda Sandrine ashimira Minisiteri y’Ubuzima yemeye kwirengera ikiguzi cyose cy’ubuvuzi bw’indwara y’umwana we.

Nubwo itike ibonetse, Iradukunda n’umwana we bakeneye ubufasha bw’ibizabatunga n’uburyo bwo gucumbika bageze mu Buhinde.

Gusa avuga ko icy’ingenzi yari akeneye cyane ari ukugera mu Buhinde, akavuza umwana we.

Mu nkuru ibanziriza iyi, Iradukunda Sandrine yari yatubwiye ko amafaranga yose akenewe kugira ngo agere mu Buhinde akubiyemo n’agomba kubatunga ari miliyoni 7Frw harimo itike yo kugenda no kugaruka.

Iradukunda Sandrine n’umwana we urwaye bazafata indege yerekeza mu Buhinde, nta gihindutse ku wa Gatatu mu gitondo.

Niba ufite umutima utabara, fasha Bagiriwabo Ashimwe ajye kuvuzwa mu Buhinde

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *