Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umunsi wahariwe ababyeyi bafite abuzukuru mu Ishuri rya Green Hills Academy, bifatanya n’abana, ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’iri shuri.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Gicurasi 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Mu bikorwa byaranze uwo munsi birimo imbyino gakondo z’umuco nyarwanda zabyinwe n’abana biga mu cyiciro cya Gatatu cy’inshuke kuri kiriya kigo cya Green Hills Academy.
Ni umunsi wabaye amahirwe ku babyeyi yo kwizihiza umuco Nyarwanda bari kumwe n’abuzukuru babo.
Umunsi w’ababyeyi bafite abuzukuru (Grandparents Day) usanzwe wizihizwa muri America, ariko n’ibindi bihugu biwizihiza ku matariki byahisemo.
Ni umunsi wagiyeho ugamije guha agaciro ababyeyi bakuze, aho bishimana n’abuzukuru bakaganira ku buzima busanzwe.
AMAFOTO:




AMAFOTO @VILLAGE URUGWIRO
UMUSEKE.RW
