Leta yahagobotse ibuza ko ‘Donald Trump‘ atangwamo igitambo

Ikimasa cyahawe izina rya Donald Trump kubera ubu bwoya mubona mu gihanga cyacyo

Leta ya Bangladesh yakomye mu nkokora gahunda yo gutangaho igitambo Ikimasa cyahimbwe ‘Donald Trump’ izina rya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America kubera ko abaturage bavuga ko ubwoya bwacyo bwo mu gihanga busa n’umusatsi wa Trump.

Byari byarangiye kiriya kimasa kigiye kubagwa ku munsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, ariko gikizwa no kwamamara ku mbuga nkoranyamabaga.

Iki kimasa “ni nyamweru” ubusanzwe ibara ryacyo ntirikunze kubaho, gifite ubwoya bw’ikigina abaturage bavuga ko busa n’umusatsi wa Perezida Donald Trump.

Witegereje neza ubona ko buriya bwoya bwo mu gihanga cya kiriya kimasa gipima ibilo 680 bufite imiterere ijya gusa neza n’uburyo Trump asokozamo.

Trump (ikimasa) cyari gisigaje amasaha macye ngo gitangwemo igitambo ubwo Abasilamu bo muri Bangladesh bifatanyaa b’abo ku Isi bose mu kwizihiza umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha.

Amakuri ya Fox News avuga ko kiriya kimasa cyari cyamaze kugurishwa kugira ngo kibagwe muri ibi birori.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Bangladesh, Salahuddin Ahmed, yavuze ko bahisemo guhagarika ko iki kimasa gitangwamo igitambo kubera ko abantu benshi bagihururiye, basaba ko kiticwa, ndetse n’umuntu wari wakiguze yasubijwe amafaranga ye.

Yavuze ko iki kimasa bahise bacyohereza mu nzu yororerwamo inyamaswa (Zoo)  iherereye i Dhaka mu Murwa Mukuru wa Bangladesh.

Nyiri urwuri iki kimasa kibarizwamo witwa Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu isoko ry’amatungo ryo muri Bangladesh.

Ziauddin Mridha yavuze ko nyuma y’uko amashusho y’ikimasa cye atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwakira umubare munini w’abantu bashaka kugisura.

Ikimasa cyari kigiye kubagwa, Leta yakijyanye ahororerwa inyamaswa gikira gutyo

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *