Uwahoze atoza Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yagizwe umutoza w’ikipe ya Mukura VS yatandukanye na Nshimiyimana Canisius ushobora guhabwa akazi muri Étoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba.
Nyuma yo gusoza Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa Gatanu mu makipe yo mu Rwanda [BK Pro League], Mukura VS yatangiye gutegura umwaka utaha w’imikino 2026-27.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yamaze kurangizanya n’uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.
Umugereki wahoze atoza Kiyovu Sports, Petros Koukouras ni we wamaze guhabwa aka kazi n’ubwo ataratangazwa.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko impande zombi zamaze kumvikana byose igisigaye ari uko uyu Mugereki agera mu Rwanda agashyira umukono ku masezerano ndetse ikipe ikamutangaza ku mugaragaro.

UMUSEKE.RW
