APR FC yatandukanye na Niyomugabo Claude

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko yatandukanye na Niyomugabo Claude wari kapiteni wayo.

Hari hashize iminsi impande zombi zigirana ibiganiro ku kongera amasezerano nyuma y’uko uyu myugariro w’ibumoso yari yasoje ayo yari afite muri iyi kipe.

Bivugwa ko Niyomugabo hari ibyo yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo abashe kongera amasezerano ariko bakabona ari gusaba byinshi ahubwo bahitamo kumurekura.

Ibicishije ku rukuta rwa X, ikipe y’Ingabo yatangaje ko itazakomezanya na Niyomugabo Claude wari uyimazemo imyaka irindwi.

Yamushimiye ibihe bagiranye muri icyo gihe yari ahamaze, ivuga ko inyuzwe kandi itewe ishema n’ibihe bagiranye mu gihe yari amaze ari umukinnyi wayo ndetse imwifuriza kuzahirwa ahandi azakomereza ubuzima.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bashobora gutandukana n’ikipe y’Ingabo bitarenze iki cyumweru mu gihe baba batemeye ibyo bari guhabwa ngo bongere amasezerano, ni Ruboneka Bosco na Nshimiyimana Yunussu.

Nyuma yo gutandukana na Niyomugabo, APR FC yahisemo guhita igarura Ishimwe Christian wari muri Police FC. Uyu musore yayihozemo mu 2022-24 ubwo yari mu basezerewe icyo gihe.

Niyomugabo Claude yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka irindwi

UMUSEKE.RW

Share This Article