Urugendo rw’ukuriye ubutasi bwa Amerika mu Burusiya rwakangaranyije amahanga

John Ratcliffe uyobora Ubutasi bwa Amerika

John Ratcliffe uyobora Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) yagiriye uruzinduko i Moscow mu Burusiya, mu rugendo rwasobanuwe nko kuganira hagati y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi. 

Ku wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026 nibwo ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko indege y’Ingabo za Amerika yo mu bwoko bwa C-17 yaguye ku kibuga cy’indege cya Vnukovo mu Burusiya ivuye i Riga muri Lativia. Ibinyamakuru byatangaza ko ishobora kuba yari itwaye umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano za Amerika ariko u Burusiya bukabihakana.

Ku wa Gatatu nibwo Dmitry Peskov uvugira Ibiro bya Perezida w’u Burusiya yatangaje ko bakiriye John Ratcliffe uyobora Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Peskov yavuze ko uwo uyobora ubutasi bwa Amerika yaganiriye n’abandi bayobora ubutasi bw’u Burusiya ko kandi atigeze aganira na Perezida Putin.

Ati “Icyo navuga ni uko Perezida Putin yamenyeshejwe ibyo baganiriye.”

Uyobora ubutasi bwa Amerika waherukaga mu Burusiya hari mu 2021, icyo gihe yari aje kubuza u Burusiya gutera Ukraine gusa hadaciye kabiri, u Burusiya bwatangije ibitero bya gisirikare ku butaka bwa Ukraine mu ntambara yagutse ikaba imaze imyaka irenga ine.

Ubu Amerika n’u Burusiya bahanganiye muri iyo ntambara , aho Amerika yabaye umuterankunga ukomeye wa Ukraine mu kuyiha ibikoresho n’amafaranga.

Amerika kandi ubu irishisha u Burusiya ko bwaba butanga ubufasha kuri Iran mu ntambara imaze amezi atandatu ibahanganishije mu Burasirazuba bwo Hagati.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *