Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhingerehe, yasobanuye ko ubu nta biganiro bihari byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ashimangira ko u Rwanda na Tanzania bibanye neza cyane, anavuga ko ku Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubu u Rwanda rubanye neza n’ibihugu bya Africa n’ahandi uretse agatotsi kari muri bimwe mu bihugu byo mu Karere.
Ati “Twebwe icyo tugamije mbere na mbere ni ukubanza tukagirana umubano mwiza n’ibihugu kugira ngo tugire ubutwererane tunateze imbere ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo wa mugambi dufite wo kwigira, kugira ngo tugire ubucuruzi hagati yacu twiteze imbere nk’Abanyafurika.”
Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko dipolomasi y’u Rwanda idashingiye kuri ‘munyangire’ ngo rube rwakimbirana n’ikindi gihugu kuko gifitanye amakimbirane n’ikindi gihugu, ahubwo rureba inyungu zarwo gusa.
Ati “Ntabwo twebwe politiki yacu, dipolomasi yacu ari ukujya guhitamo uruhande rumwe turwanya urundi ruhande, kuko ni ibibazo biba bireba ibyo bihugu.”
U Rwanda rubanye rute n’u Bubiligi?
Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwamenyesheje u Bubiligi ko ruhagaritse umubano nabwo mu bya dipolomasi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe ivuga ko u Rwanda rwasanze u Bubiilgi bufite imyitwarire ya gikoloni ko ndetse bwafashe uruhande mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ubu hari ibyo ibihugu bikorana kuko hari Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ndetse hakaba n’Ababiligi batuye mu Rwanda, ko ariko ighe cyo gusubukura umubano kitaragera.
Ati “Ntabwo turabifatira umwanzuro ariko ibiganiro byo birahari hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi… Nta ntambwe iraterwa navuga yo kuvuga ngo ubu ngubu twafashe icyemezo cyo kugarura umubano ushingiye kuri dipolomasi.”
U Rwanda rubanye rute na Tanzania?
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ubu u Rwanda na Tanzania bibanye neza cyane, atanga ingero z’uko mu mwaka wa 2025 habaye inama ya komisiyo ihuriweho y’ibihugu byombi yabereye i Kigali, no muri uyu mwaka Perezida Paul Kagame agirira uruzinduko muri Tanzania.
Ati “Umubano umeze neza, usibye umubano dufitanye n’ubucuruzi. Ubucurizi bwinshi ibyo dutumiza mu mahanga bica muri Tanzania ku cyamba cya Dar Es Salam ndetse hari no ku cyambu cya Tanga. Ibyo ngibyo bigaragaraza ko tubanye neza ndetse tunahahirana.”
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda uragana he?
Mu kiganiro na Mama Urwagasabo, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko nyuma y’uko umujyi wa Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifashwe n’abarwanyi ba AFC/M23, habaye ibiganiro hagati y’inzego z’umutekano n’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi aho zahuriye ku mupaka zikumvikana ku buryo bwo guhosha ubushyamirane, ariko nyuma Perezida w’u Burundi ajya ku bitangazamakauru mpuzamahanga avuga ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi.
Ati “Biranadutangaza tubibaza bagenzi bacu duti ‘ko hari ibyo twumvikanye tukaba twumva Perezida wanyu arimo aravuga ibindi? Ariko Abarundi ibyo biganiro barabihagarika.”
Nduhungirehe yavuze ko mu Kuboza 2025 na none ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Uvira, Abanyamerika bahuje inzego z’umutekano n’ubutasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zihurira ku mupaka tariki 14 na 28 Ukuboza, nabwo bagira ibyo bumvikanaho ariko nyuma Perezida Evariste Ndayishimiye yongera kumvikana ashinja u Rwanda.
Ati “Hari igihe uba ufite ubushake bwa politiki bwo kugira ngo ubuvugane n’Igihugu cy’igituranyi na Guverinoma, abagihagarariye, ariko bikakugora kubera ko Perezida w’icyo Gihugu ajya mu bitangazamakuru akavuga ibinyuranye n’ibyo mwumvikanye.”
U Burundi bushinja u Rwanda kwanga kuruha abo ruvuga ko bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi mu 2025.
Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko nta biganiro byabaye hagati y’u Rwanda n’u Burundi ngo u Rwanda rubyemereremo ko ruzaha u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015, nk’uko Perezida Ndayishimiye yabivuze.
Ati “Uyu mwaka wa 2026 nta biganiro byigeze biba hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Yasobanuye ko ubu ikibazo gihari kidashingiye kuri abo u Burundi bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi, ko ikibazo gihari ari icy’umutekano mu Karere, Ingabo z’u Burundi zifitemo uruhare aho zifatanya n’Ingabo za Congo, Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda rubona rute amasezerano Leta ya Congo yasinyanye na FDLR?
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherutse kugirana amasezerano n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, arimo ingingo z’uko uwo mutwe uzisenya ubwawo ushyira intwaro hasi, ukanasezerera abarwanyi bawo.
Tariki ya 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, hamwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yamaze gusinya amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira mu bigo by’agateganyo.
Minisitiri Anzuluni yavuze ko ayo masezerano ari imwe mu ntambwe RDC yateye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington, avuga ko FDLR yemeye gusesa umutwe wayo no guhitamo ahazerekezwa abarwanyi bayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko ibyo ari ukuyobya uburari, ko kandi amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Leta ya Congo i Washington asobanura neza uko FDLR igomba gusenywa, nta yandi masezerano akenewe abisobanura.
Ati “Congo iragiye yicarana na FDRL baduhaye ngo ‘protocole’ y’amezi icyenda, ikindi ni uko bazanye n’ibitarigeze bivugwa mu masezerano y’i Washington, kuvuga ngo impunzi y’Abanyarwanda ntizitahe mu Rwanda hazashakwe ikindi Gihugu.”
Yasobanuye ko ikindi kitakwihaganirwa ari uko FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jneoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashaka kuza gukora politiki bisanzuye mu Rwanda.
Ati “Iyo ‘protocole’ ya FDLR na Guverinoma ya Congo igamije kuyobya uburari, igamije kuturangaza no kudutinza, kandi Amasezerano ya Washington afite uburyo agomba kubahirizwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Leta ya Congo yakomeje ibikorwa byo kwangiza amasezerano ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza ntizigire icyo zikora, zikavuga ko zohereza ubutumwa i Kinshasa mu buryo bwa bucece.
Ati “Bigaragara ko umuhuza n’ibindi bihugu bibogamye muri iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.”
Yashimangiye ko u Rwanda ruzashyiraho ingamba zo kwirinda, ndetse rukagaragaza ubushake bwo kubahiriza amsezerano rwasinye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
