Undi musifuzi wa BK Pro League yabivuyemo

Nyuma y’uko Nizeyimana Is’haq asezeye ku mwuga wo gusifura nk’uwabigize umwuga, na mugenzi we wasifuraga ku ruhande, Mukirisito Ange Robert yamaze kubivamo.

Uko iminsi yicuma, ni ko hagaragara abasifuzi bo mu Rwanda bakomeje kugenda bahagarika uwo mwuga nk’ababigize umwuga.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ukesha abari hafi ye, ahamya ko Mukirisito Ange Robert wari umaze imyaka 16 ari umusifuzi wabigize umwuga, nawe yamaze kubihagarika.

Bivugwa ko uyu musifuzi yandikiye Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] asezera ariko ntabwo arasubizwa.

Mukirisito w’imyaka 43, yatangiye gusifura mu 2010 ariko atangira gusifura amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu 2011. Icyo gihe yatangiye asifura amarushanwa y’ingimbi [Juniors].

Mukirisito Ange Robert biravugwa ko yamaze gusezera mu mwuga wo gusifura
Mukirisito [wa mbere iburyo] yasifuye imikino itandukanye
Amaze imyaka 16 mu mwuga wo gusifura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *