U Burundi bwavumbuye ibirombe bya peteroli

Ndayishimiye i Gitega ku wa 03 Kamena 2026

Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu cye cyavumbuye ibirombe bya peteroli, bifite ubushobozi bwo gucukurwamo utugunguru twinshi buri munsi, yongeraho ko u Burundi bukize kurusha Amerika n’Ubushinwa.

Ni ibirombe bya peteroli ngo byavumbuwe mu Cibitoke cya Rugombo no mu kiyaga cya Tanganyika, nk’uko Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa 02 Kamena, 2026.

Yavuze ko mu gihe ibyo birombe byabyazwa umusaruro uko bikwiye, byafasha igihugu kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.

Ku muyoboro wa YouTube witwa Main Switch 257, yagize ati: “Nta na kimwe dukura hanze tudafite aha, none wari uzi ko na peteroli tuyifite hano?”

Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Peteroli hano iwacu turayifite, aha hirya mu Rugombo no muri Tanganyika.”

Nubwo yavuze ibi, kimwe mu bikomeje guhungabanya ubukungu bw’u Burundi muri iki gihe ni ibura rya peteroli n’amadevize.

Iryo bura rya peteroli ryatumye bamwe mu bafite ibinyabiziga babiparika, cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura, ndetse hari n’inganda zafunze imiryango.

Ku bwa Ndayishimiye, u Burundi burakungahaye, ariko bwazonzwe n’abarunyunyuzi basehera ibyubatswe mu nda zabo kugira ngo abaturage batindahare.

Yatanze urugero rw’inganda zirimo urwa SOSUMO rwakoraga isukari rukanayohereza no mu mahanga, ariko kuri ubu n’imashini zarwo zikaba zaribwe.

Ati: “Barabyibye. Kubera iki? Ni umutima wo kudakunda igihugu, badashaka ko igihugu gikura. Rero ubu turi mu gihe tugomba kugarura umutima-nama wasinziriye, ukanure, uve mu mwijima, dutangire gukora.”

Perezida Ndayishimiye yanagaragaje ko u Burundi bukize ku bintu byinshi, ku buryo u Bushinwa na Amerika biri munsi y’igihugu cye ku bijyanye n’ubutunzi.

Ndayishimiye yemeza ko Abarundi barya bagahaga, ariko imibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kubabera ingutu, kugera aho bamwe bifuza gusuhuka, bakabura inzira kuko bafungiwe imbere mu gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *