Nyabihu: Abaregwa  gucuruza inzoga z’ibyuma baburaniye mu ruhame

Abakurikiranyweho gucuruza inzoga z’ibyuma baburaniye mu ruhame

Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu haburanishirijwe mu ruhame urubanza rw’abantu 8 baregwa gucuruza no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ni dosiye iregwamo abagabo batanu n’abagore batatu ariko harimo umuntu umwe wamaze gutoroka ariko akaba agishakishwa.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage bari baturutse mu bice bitandukanye byo muri uyu Murenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bakurikirannyweho ibyaha bitandukanye birimo gucuruza, gutunda no gukwirakwiza ibonyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mu baregwa harimo abasanzwe bakora akazi ko gutwara abantu kuri Moto, bafashwe batwaye ‘Ethanol’, abandi bafashwe bacuruje inzoga zikoze muri ethanol.

Ubushanjacyaha bwavuze ko kuko bacuruzaga inzoga zirimo ikinyabutabire cya ethanol, bakurikiranwaho kuroga abantu kuko abantu 11 byabaviriyemo urupfu undi muntu umwe akaza guhuma.

Abaregwa biregura bemera koko ko bakoze icyaha cyo gutunda iki kinyabutabire cya ethanol, aho bagishyiraga abacuruza izi nzoga gusa bakavuga ko babikoraga batazi ko batwaye ibintu bibujijwe kuko babaga batazi ibyo batwaye.

Undi uri mu baregwa, yemera ko yacuruje izi nzoga zitujuje ubuziranenge gusa akavuga ko atari azi ko byakwica abantu.

Ubushinjacyaha bwasabiye bamwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw .

Ni mu gihe abandi bo ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Abitabiriye uru rubanza  bavuga ko bashimye ko rwaburanishijwe mu ruhame, bakavuga ko ibi bikwiye kubera abandi isomo.

Umwe ati “Abantu bacuruza ibiyobyabwenge babireka kuko biri kutwangiriza,bikanangiriza na bagenzi bacu kuko muri iyi minsi duhombye abantu benshi bishwe na byo.”

Undi ati “Abaturage bose bagakwiye kureka ibi bintu by’ibiyobyabwenge biri gutuma abantu bari gupfa ndetse bakamenya ko ari uburozi bubi.”

Biteganyijwe ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa tariki ya 10 Nzeri 2026.

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *