Umucamanza yikuye mu rubanza

Urukiko rukorera i Nyanza

Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza yikuye mu rubanza rw’uwahoze ari umucungamutungo (Comptable) wa koperative yitwa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative (UNRC)’ isanzwe icunga umutekano mu isoko ry’akarere ka Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi avuga ko ariko amategeko abiteganya.

Mu karere ka Nyanza hamaze iminsi inkubiri yo gufata bamwe mu bari abayobozi ba koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative (UNRC)’ isanzwe icunga umutekano mu isoko ry’akarere ka Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi.

Bwa mbere inzego ziibfitiye ububasha zabanje gufunga uwari ushinzwe kwishyuza muri iriya koperative witwa Eugene aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urukiko rumurekura by’agateganyo.

Hadashize iminsi kandi inzego zibishinzwe zahise zita muri yombi Perezida w’iriya koperative ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ ariwe Pascal, ushinzwe gucunga abakozi ari we Kayumba, n’uwarushinzwe abakozi ari we Vincent bombi bajya imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ubu bakaba bafungiye mu igororero rya Huye.

Inzego zibishinzwe kandi zongeye gufunga uwigeze kuba Perezida wa ‘Umujo ni Nguvu Rwanda Cooperative’ ariwe Eliot n’abandi bari bagize komite muri iriya koperative aribo Pasitori Damien, Primitive, Twagirayezu gusa bose uko bakabaye bo barafunguwe hakaba amakuru UMUSEKE ufite bo ko amafaranga baregwaga bayishyuye bakabona bagafungurwa.

Kuri ubu ugezweho ni uwari umucungamatungo (Comptable) muri koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ ari we Obed SIBOMANA.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye yafatiwe mu karere ka Muhanga.

Uriya mucungamutungo yahise ajyanwa gufungirwa mu karere ka Huye. Yazanwe i Nyanza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Obed akigera imbere y’umucamanza, umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha niba uregwa hari aho ahuriye n’ababanje gufungwa bakanaburana mbere maze ubushinjacyaha buvuga ko icyaha bumurega ari umufatanyacyaha n’abandi.

Umucamanza ati “Iyi nteko y’abacamanza hari urundi rubanza rwenda gusa n’uru yaburanishije bityo reka tubwire Perezida ahindure inteko iburanisha.”

Umucamanza yasohotse hashize umwanya aragaruka avuga ko hashingiwe ko hari urundi rubanza yaburanishije akarufataho icyemezo, asanga akwiye kwikura muri uru rubanza rukazahabwa indi nteko y’abacamanza kandi bikurikije amategeko.

Umucamanza yahaye ijambo ababuranyi bose ngo bagira icyo babivugaho, maze bose bavuga ko nta kindi bongeraho.

Umucamanza avuga ko uru rubanza ruzaburanishwa n’ubundi muri uku kwezi kwa Kamena 2026.

Abanyamuryango ba koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ bamaze iminsi bafungwa hari n’abandi bafunzwe barazira amafaranga bikekwa ko banyereje ataramenyekana umubare nyiriizina.

Gusa ntari munsi ya miliyoni cumi na zirindwi, amakuru yizewe UMUSEKE ufite hari n’abandi bagihigishwa uruhindu ngo bafatwe, bamwe muri bo bamaze gutorokera hanze y’u Rwanda.

Uriya mucungamutungo Obed Sibomana akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *