Impanuka y’imodoka yabereye i Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yakomereyemo bikomeye umusore witwa Ndayambaje bita “The Ben”.
Umwe mu bakunzi ba UMUSEKE uri i Muhanga, wabonye iyi mpanuka iba, yatubwiye ko yabaye ahagana saa 12h40.
Uyu musore uzwi ku izina rya “The Ben” afite imyaka hagati ya 30 na 40 yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yari itwawe n’umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 40-45.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Ruvumera – Nyabisindu, ubwo Ndayambaje (ni ryo zina rimwe riri ku ndangamuntu ye), yari avuye mu mujyi wa Muhanga kurangura inzoga zirimo Primus na Mützig.
Uriya musore abaturage bavuga ko azwi ku izina rya “The Ben” imbangukiragutabara yamujyanye ku Bitaro Bikuru by’i Kabgayi ari indembe.
We ngo yasunikaga ingorofani iriho amakaziye y’inzoga, imodoka imugonga imuturutse inyuma.


Inkuru dukesha Ismael Hashakimana wiga Itangazamakuru muri Kaminuza ya ICK i Muhanga
