Perezida Ndayishimiye yirukanye Umusirikare amuziza ikibuti cy’inkwavu

Ndayishimiye yasuye inzu yubakiwe kororerwamo inkwavu asanga yarandindiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yirukanye Lt. Col Eng. Léonidas Nibigira, wari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe inyubako (OBUHA) amuziza ko inyubako yo kororerwamo inkwavu yadindiye mu myubakire kandi yaratwaye Leta amafaranga abarirwa muri za Miliyari.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho, Perezida w’u Burundi  avuga arakariye cyane Lieutnant-Colonel Ir. Léonidas Nibigira nyuma y’uko agendereye Intara ya Gitega muri Komine Karusi, agasanga inzu yo kororeramo inkwavu yarandindiye.

Ndayishimiye yumvikana abaza uwo muyobozi icyo amafaranga arenga miliyari ebyiri n’igice yakoze mu gihe nta nyubako nimwe abona kandi haratangiye kubakwa kuva mu 2023.

Ati ” Ibyo ni bya bindi byo kurya amafaranga gusa. Ntusubire kuvuga [abwira Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire].”

Perezida Ndayishimiye abwira Minisitiri bari kumwe ko adashaka kuzongera kumva icyo kigo OBUHA.

Ati ” Ubwo bujura. Igihugu mwibaza ko ari icyo kwiba? Kurya gusa nta kindi mushoboye.”

‎‎Bwakeye Lieutnant-Colonel Ir. Léonidas Nibigira akuwe ku mirimo yo kuyobora Ikigo cya Leta gishinzwe inyubako asimbuzwa Dieudonné Nkunzimana.

Kuva mu 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye agiye ku butegetsi ubworozi bw’amatungo magufi arimo inkwavu ni kimwe mu byo yashyize imbere avuga ko ari inzira yihuse yakura abaturage mu bukene.

Perezida Evariste Ndayishimiye agiye ku butegetsi ubworozi bw’amatungo magufi arimo inkwavu ni kimwe mu byo yashyize imbere
Ndayishimiye yasuye inzu yubakiwe kororerwamo inkwavu asanga yarandindiye

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article