Abantu 6 baguye mu mpanuka y’Imodoka  

Mu Karere ka Karongi abantu 6 baguye mu mpanuka y’Imodoka

Mu Karere ka Karongi,mu Murenge wa Gitesi,habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Hiace, igwamo abantu batandatu abandi 10 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa  9 Kanama 2026, Ibera mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro  mu Karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko  iyi modoka yavuye muri aka Karere mu masaha ya mugitondo,yerekeza i Kigali itwaye abantu bari batashye ubukwe, igarukanye abari bavuye mu bukwe iza gukora impanuka.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatamgaje ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi bikekwa ko yari yananiwe.

Ati “Yageze Gishyita, yari irangije ahantu hamanuka igiye gutangira kuzamuka ariko ntiyabasha kuhazamuka, igwa nko muri metero 20. Abari barimo hasise hapfamo abantu batandatu, hakomereka abandi bagera ku 10, bose batwawe mu Bitaro bya Kibuye.”

Akomeza atiIyo urebye uburyo impanuka yabaye, ukareba naho yabereye,ukabihuza n’urugendo bari bakoze,bigaragara ko umushoferi yari ananiwe .”

SP Emmanuel Kayigi yasabantu kutarangara mu gihe batwaye kandi bakajya babanza gusuzuma ikinyabiziga mbere yo gutangira urugendo.

AtiAbantu rero kurangara,kwirara,kwishima bakarenza urugero,nabyo bishobora gukurura ibibazo.”

Iyi modoka yari irimo abantu bavuye mu bukwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *