Gatsibo: Abakora ubucuruzi buciriritse barasaba kubakirwa isoko

Abarema isoko rya Ruhuha barasaba kubakirwa isoko

Bamwe mu bacuruza mu isoko rya Ruhuha mu kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, barasaba ko bakubakirwa isoko bityo ko byabarinda ibihombo bakunze guhura na byo.

Abavuganye n’umunyamakuru bacuruza imboga n’imbuto muri iri soko, bavuga ko kuba ritubakiye ari kimwe mu bibateza ibihombo, bagasaba ko ryakububakwa na bo bakarushaho kwiteza imbere.

Murekatete Solange yagize ati“Twebwe turacuruza ariko ibicururwa byacu birangirika kubera  izuba ndetse n’iyo imvura iguye biranyagirwa.Bidutera ibihombo,  niyo mpamvu dusaba ko twakubakirwa isoko natwe tukarushaho kwiteza imbere.”

Nzayisenga Ester  nawe yagize ati”Iri soko riramutse ryubakiye twarushaho kunguka kuko amasaha yo gukora yiyongera ndetse n’ibyo ducuruza ntibyangirike. Tukabona inyungu, tukiteza imbere, tukanateza imbere igihugu.”

Yakomeje agira ati”Icyo dusaba ubuyobozi ni uko batwubakira isoko kuko ibicuruzwa byacu iyo byangiritse turahomba .”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, SEKANYANGE Jean Leonard,  avuga ko nk’uko bagenda bubaka amasoko atandukanye n’abatuye ku Ruhuha bazaryubakirwa ni haboneka ingengo y’imari.

Yagize ati”Hari amasoko nk’ariya bigaragara ko agenda afasha abaturage ,hari gahunda yo kubaka amasoko mato kandi agenda yubakwa muri aka karere. N’abaturage batuye ku Ruhuha turahazi uko ingengo y’imari izagenda iboneka hagenda hubakwa isoko bitewe n’aho rikenewe kurusha ahandi.”

Muri iri soko rya Ruhuha hagaragara ibicuruzwa birimo ibitoki,imboga n’ibindi, rikaba  riremwa n’abaturuka mu mirenge ya Kabarore mu karere ka Gatibo n’abo mu Murenge Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Bavuga ko kuba badafite isoko ryubatse bibateza igihombo
Uyu mubyeyi avuga ko babonye isoko barushaho gucuruza batuje

UMUSEKE.RW

Share This Article