Gisagara: Umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Habumugisha Christian arakekwa kwicisha se umuhini amuhora ibyo yise gusesagura umutungo w’urugo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Agakomasyo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Giraneza Clisante, yahamirije UMUSEKE ko nyakwigendera Nsaguye Elias w’imyaka 48 yapfuye.
Yavuze ko nyakwigendera yari abanye n’umugore we mu makimbirane aterwa n’imikoreshereze mibi y’umutungo w’urugo.
Yavuze ko Nsaguye yajyaga agurisha umusaruro ukomoka mu buhinzi, amafaranga awuvuyemo akayakoresha mu nyungu ze, bigatuma habaho ubwumvikane buke hagati ye n’uwo bashakanye.
Ati:“Umugore we yagiye gutabaza Mudugudu, kubera ko bari bashyamiranye n’abana agarutse asanga Habumugisha Christian amaze kwica Se”
Gitifu avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge, Polisi na RIB, zimaze kumenya amakuru zahise zihagera zisanga Nsaguye Elias yarangije gupfa.
Bamwe mu baturage bavuga ko basanze Habumugisha Christian yakubise se umuhini mu rubavu no mu mutwe, bavuga ko atigeze asamba kuko yahise agwa aho.
Gitifu Giraneza yasabye abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye ashingiye ku mitungo cyangwa ibindi, gucika kuri iyo ngeso yo kwihanira, ahubwo bakajya bihutira kubibwira inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibakiranure.
Habumugisha Christian afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora, naho umurambo wa se ukaba wajyanywe kwa muganga kugira ngo usuzumwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Gisagara.
