Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, ku wa Kane yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i Mocímboa da Praia.
Chume yari kumwe na Brig Gen Tomás Francisco João Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru.
Aba bayobozi bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, Brigadier General CM Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.
Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda yagaragarije Minisitiri w’Ingabo ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko Chume yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku “ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba” mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisitiri Chume yanashimangiye “ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.”
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
