Abafana b’Ikipe ya Arsenal mu Rwanda babishaka bazashyiriweho aho bazahurira mu gikorwa cyo kwishimira igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza iyi kipe iherutse kwegukana.
Ni igikorwa kizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, kuva saa cyenda z’umugoroba mu cyiswe ‘Arsenal Celebration Day’.
Ni ibirori bizabera mu kabari kazwi nka Paddock Lounge gaherereye mu Karere ka Kicukiro, bikazaba birimo n’abavangamiziki (DJs) barimo DJ Crush, Judy, Dj Jassa n’abandi.
Hagabanyijwe ibiciro kandi ku bifuza kuzaba bishimira kurya banareba ikipe ya Arsenal ishyikirizwa igikombe cya Shampiyona.
Mu korohereza abafana ba Arsenal n’abandi bazabaherekrza, ibiciro by’ibiribwa bikaba byagabanyijwe kugira ngo abakunzi b’iyi kipe mi Rwanda barusheho gusabana mu buryo bwuzuye.
Ikipe ya Arsenal iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza ( Premier League) nyuma y’uko Manchester City yari inganyije 1-1 na AFC Bournemouth.
Iki gikombe Arsenal yatwaye nyuma y’imyaka 22, izagishyikirizwa ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, nyuma y’umukino uzayihuza na Crystal Palace saa kumi n’imwe z’umugoroba.
UMUSEKE.RW
